Kaminuza mpuzamahanga ya UGHE yahaye Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro Madame Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro ku bw’umusanzu n’ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita ku baturage, uburezi no kugeza ubuvuzi kuri bose mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi.
UGHE yashimiye Madamu Jeannette Kagame imuha Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro (PhD) ku bw’umusanzu n’ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita ku baturage, uburezi no kugeza ubuvuzi kuri bose mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Madamu Jeannette Kagame yishimiye guhabwa iyi mpamyabumenyi avuga ko gushimirwa muri ubu buryo ari impano atabona amagambo ahagije yo kuyivugaho.
Yavuze ko mu bihe bitandukanye ibisubizo byo mu buvuzi byategerezwaga bivuye ahandi none ubungubu si ko bigiye kujya bigenda bitewe n’aba banyeshuri basoje amasomo muri UGHE.
Ati: “Uyu munsi turabona ukundi kuri tubayeho. Uburibwe, ibyorezo n’impfu zishobora kwirindwa, ntibidufiteho ububasha ndetse ntidutegereza ibisubizo bivuye ahandi mu guhangana nabyo. Kuri mwe mwasoje amasomo, intambwe mwateye ni ingenzi cyane mu kubigeraho.”
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yabwiye abarangije amasomo muri UGHE ko bitezwemo kuba abakozi bashoboye haba mu kuvura abantu, gufata ibyemezo no kuzamura ireme rya serivisi zitangwa n’urwego rw’ubuzima.
Ati: “Mutegerejweho gukora atari nk’abaganga gusa ahubwo abayobora ibigo, bagatanga umusanzu mu kuzamura imitangire ya serivisi ndetse mukanafasha mu ifatwa ry’ibyemezo mu rwego rw’ubuzima.”


Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na UGHE


Aba banyeshuri bitezwemo kuba abakozi bashoboye haba mu kuvura abantu,gufata ibyemezo no kuzamura ireme rya serivisi zitangwa n’urwego rw’ubuzima

