Kigali: Abaturage biteze impinduka nyinshi zizava mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20
Kuva ku munsi w’ejo, tariki ya 5-6 Gashyantare 2026, Abanyarwanda bazaba babukereye, bamwe bazindukiye ku nyubako ya Kigali Convention Center , aho bazahurira bakaganira, mu nama y’igihugu y’Umushyikirano izaba ibaye ku nshuro ya 20.
Abandi nabo bazaba bahanze amaso za Televiziyo zabo aho bazaba bakurikirana ibi biganiro , mu gihe abandi bo bazaba aho uturere twateganyijwe ngo bahuze umurongo, baganirire hamwe .
Iyi nama idasanzwe , ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze. Baganirira ku iterambere ry’igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka ndetse abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora.
Iyi nama hari imyaka itabayemo kubera ko igihugu cyagiye cyinyura mu bihe bigoye birimo n’icyorezo cya Covid-19
Yibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye n’ibindi bigamije iterambere rirambye.
Inkomo y’iyi nama ni iyihe ?
Bwa mbere iyi nama yabaye ku wa 28 Kamena 2003, ibera mu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame .
Cyari igitekerezo gishya ariko kigamije kureba ko inyungu z’umuturage zajya imbere ndetse ibibazo bihari bigakemuka .
Icyo gihe yitabiriwe n’abarenga 200 baturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu barimo Perezida wa Repubulika, Abaminisitiri, n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’Intara n’uturere,abayobozi b’amadini, abashakashatsi, ’abahagarariye imiryango itari iya Leta,abadiplomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bakorera mu Rwanda.
Iyo nama yibanze cyane cyerekezo gishya cy’igihugu n’uburyo bwo guhuza abaturage n’ubuyobozi, begerezwa ubuyobozi.
Bimwe mu byaganiriweho icyo kwari ugusuzuma uko Abanyarwanda bakomeza kwiyubakamo icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,gahunda y’icyerekezo 2020, gahunda yo kwegereza u buyobozi n’ubushobozi abaturage, umutekano n’ubutabera.
Kuva icyo gihe inama ya mbere iba, umuturage wo hasi yahabwaga ijambo, agakurikirana inama ndetse akayigiramo uruhare .
Umusaruro uhagaze gute ?
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisititeri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera aheruka kubwira RBA ko imyanzuro yose y’inama ya 19 y’Inama y’igihugu y’umushyikirano , yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenze 80%.
Ati “Imyanzuro muri rusange iri ku kigero kiri hejuru ya 80%, duhereye cyane cyane mu buhinzi twagiye tubona ko ubuhinzi bwagiye buzamuka neza, hiyongereyeho ubuso buhingwa nk’uko byari biteganyijwe, n’ahandi hari ibikorwa bijyanye no kuhira ibihingwa, hari imishinga itandukanye yagiye ikorwa yo kugira ngo tuzamure ubuso buhingwaho.”
Kabera yasobanuye ko hari imishinga itandukanye ababa mu bihugu by’amahanga basobanuriweho uko bayishoramo imari, harimo iy’ubwubatsi, ubuhinzi, inganda n’ibindi.
Ati “Ishoramari ryagiye rituruka mu bantu batuye hanze ryageze kuri miliyoni 35 $, bikaba ari ibintu twakwishimira kandi bigaragaza ubushake bukomeye bw’Abanyarwanda batuye hanze.”
Mu bindi byagezweho biturutse mu myanzuro y’umushyikirano harimo kumenya ahantu hari urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe, kandi bagashishikarizwa gutaha igihe barangije amasomo.
Ni ibiki byitezwe muri uyu mwaka ?
Nyuma y’uko Icyerekezo 2020 kirangiye, ubu igihugu gishyize imbaraga mu cyerekezo cya 2050. Iyi nama igiye kuba kandi mu gihe u Rwanda rwatangiye icyiciro cya kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere (NST2).
Hagendewe kuri iyi gahunda, byitezwe ko iyi nama yagaruka ku ngamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli, uburyo bwo kongera umusaruro hashingiwe ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere by’umwihariko hibandwa kureba ko gahunda yo kuhira imyaka ku buso bugari ishyirwa mu bikorwa .
Mu bindi ni gahunda yo kurwanya imirire mibi no gukemura ibibazo by’imiturire .
Iyi nama igiye kuba mu gihe u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga. Byitezwe ko yanagaruka ku buryo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ribyazwa umusaruro.
Mu bindi iyi inama yagarukaho, ni ugusubiza ibibazo by’ingutu biri mu baturage , harebwa uburyo byakemuka umuturage adahutajwe.
Umuturage yakurikirana ate iyi nama ?
Mu rwego rwo korohereza abaturage, iyi nama itambuka imbonankubone kuri Radio na Televiziyo by’igihugu , kuva itangiye kugeza isoje .
Leta itegura kandi ibyumba hirya no hino mu gihugu kugira ngo abaturage batahabaye babashe kuyikurikira hamwe .
Muri aya masite, haba hari mikoro (Microphones) na kamera, aho umuturage ashobora guhaguruka akabaza ikibazo cyangwa agatanga igitekerezo, Perezida wa Repubulika cyangwa Abaminisitiri bakamusubiza mu buryo bwa videwo-konferanse (Video Conference).
Amakuru ajyanye n’iyi nama, atambutswa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye, hagamijwe kugeza amakuru ku baturage .







