Meteo Rwanda yatanze impuruza y’imvura idasanzwe mu mpera za Gashyantare

Meteo Rwanda yatanze impuruza y’imvura idasanzwe mu mpera za Gashyantare

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2026, hazagwa imvura nyinshi ugereranyije n’iyari isanzwe igwa muri icyo gihe.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu mpera za Gashyantare kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri icyo gihe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuze ko imvura izagwa izaba irimo inkuba n’umuyaga mwinshi.

MINEMA yasabye abantu bose kwitwararika muri iyi minsi iteganyijwemo imvura nyinshi, bagakurikiza inama bagirwa mu rwego rwo kwirinda ibyago n’impanuka bishobora guterwa n’iyi mvura nyinshi izaba yiganjemo umuyaga n’inkuba iteganyijwe mu mpera za Gashyantare.

Zimwe mu nama MINEMA yagiriye Abaturarwanda harimo gusuzuma aho batuye bakareba niba hari inzira z’amazi kandi bakibuka kongera kureba niba inzu zabo zisannye ndetse kandi bagasuzuma niba ibisenge by’inzu biziritse neza ku buryo bidashobora gutwarwa n’umuyaga byoroshye.

Meteo Rwanda yateguje imvura irenze iteganyijwe kugeza ku wa 28 Gashyantare

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *