Siporo rusange mu kwitegura Umunsi w’Abagore: Abagore barushaho kwirinda indwara zitandura banisuzumisha ku bushake

Siporo rusange mu kwitegura Umunsi w’Abagore: Abagore barushaho kwirinda indwara zitandura banisuzumisha ku bushake

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uba buri tariki ya 8 Werurwe, abagore bo mu Karere ka Gasabo bitabiriye siporo rusange, aho uretse gukora imyitozo ngororamubiri bananasuzumishije ku bushake indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abiganjemo abagore, cyabereye mu Murenge wa Gisozi, ahazwi nko kuri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kigamije gushishikariza abaturage kwimakaza umuco wa siporo no kwita ku buzima bwabo binyuze mu kwisuzumisha hakiri kare.

“Taille irahenda”: Ihame ryo kwirinda umubyibuho ukabije

Akimana Emanueliya, umwe mu bitabiriye siporo rusange, abarizwa mu itsinda ryitwa “Taille irahenda” rikorera mu Murenge wa Kinyinya. Asobanura ko iri zina rifite ubutumwa bukomeye bwo gukangurira abantu kwita ku mibereho yabo.

Avuga ko akenshi umuntu ashobora kubaho atita ku biro bye, ntakore siporo kandi atitaye ku mirire, akazisanga ageze mu mubyibuho ukabije bigasaba imbaraga nyinshi gusubira ku rugero rusanzwe. Ni yo mpamvu bahisemo gufata ingamba zo gukora siporo bahoraho, mu rwego rwo “kuruhura muganga” birinda indwara zitandura.

Ati: “Siporo ni umuti kandi ni urukingo rukingira indwara zitandura. Iyo uyikora kenshi, umubiri urakora neza kandi indwara ntizikugeraho byoroshye.”

Akimana ashimira umuryango witwa ‘GT Fondation’ utanga serivisi zo gupima ku bushake indwara zitandura mu gihe cya siporo rusange, ndetse ukanagira inama abazisanzemo.

Yagize ati: “Nigeze kujya muri Car Free Day barampima basanga mfite ikibazo cy’isukari nke mu mubiri. Bangiriye inama yo kujya ndya ibirimo isukari nke buri munsi. Narabikoze, ibiro byanjye biriyongera, umubiri urongera uragaruka.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’imfu zose mu gihugu ziterwa n’indwara zitandura. Ni muri urwo rwego ibikorwa byo kwisuzumisha no kwigishwa uburyo bwo kwirinda bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukumira izo ndwara.

Umwe mu basuzumaga muri iki gikorwa, NDAGIJIMANA Innocent, umukozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko hari abaturage basanzwemo ibipimo biri hejuru y’urugero.

Ati: “Hari abo twasanze bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, abandi basanga isukari iri hejuru. Tubagira inama zo kwihutira kujya kwa muganga no gukomeza ingamba zo kwirinda. Abasanzwe ari bazima na bo tubashishikariza gukomeza siporo n’imirire iboneye.”

Uretse siporo no kwisuzumisha, hatanzwe ubutumwa bugamije guteza imbere umuryango utekanye. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gasabo, Donah Kamashazi, yagaragaje ko siporo ari urubuga rwo kuganira no gukebura.

Yavuze ko hibanzwe ku kurwanya inzoga z’inkorano, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu miryango ndetse no kurinda umwana w’umukobwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Yashimangiye ko siporo rusange atari imyitozo gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kungurana ibitekerezo no kubaka ubumwe mu muryango nyarwanda. Yanashishikarije abagore bataritabira siporo kuyigira umuco, cyane cyane iyo ikorewe hamwe n’abandi kandi igakorwa bayobowe n’ababihuguriwe.

Nk’uko bisanzwe, GT Fondation ikomeza ubukangurambaga ku ndwara zitandura, by’umwihariko diyabete, ifatanyije n’inzego za Leta. Uruhare rwayo muri siporo rusange ni kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza kwegera abaturage no kubafasha kwisuzumisha hakiri kare.

Mu gihe u Rwanda rwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, siporo rusange yabaye urubuga rwo kugaragaza ko ubuzima bwiza ari inkingi y’iterambere, kandi ko umugore ufite ubuzima bwiza ari umusingi w’umuryango n’igihugu muri rusange.

Amafoto:




Hatangiwemo ubutumwa bw’abayobozi batandukanye

Abanyamuryango ba ‘ GT Fondation’

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *