Perezida Kagame yitabiriye inama mu Bufansa igamije kwiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri

Perezida Kagame yitabiriye inama mu Bufansa igamije kwiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri

Perezida w’u Rwanda ari mu bategetsi uyu munsi bari mu nama ya kabiri ijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri mu iterambere ku isi yatumijwe na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.

Ibihugu bigera kuri 60 birahagarariwe muri iyi nama iri kubera i Boulogne-Billancourt hafi ya Paris, yateguwe na leta y’Ubufaransa ifatanyije n’ikigo ‘International Atomic Energy Agency’ (IAEA).

Paul Kagame n’itsinda rivuye mu Rwanda ririmo abakozi b’ikigo cya leta ‘Rwanda Atomic Energy Board’ bitabiriye iyo nama.

Atangiza iyi nama, Perezida Emmanuel Macron yagize ati: “Turi hano kuko duhuriye ku gitekerezo cyoroshye.

“Ducyeneye [ingufu] nikleyeri kuko ari isoko y’iterambere no kwigenga.”

Yongeraho ati: “Iyi nama [ariko] iteranye mu gihe kidasanzwe, kuko isi ya nikleyeri ihuzwa n’intambara irimo kuba muri Iran no mu karere k’uburasirazuba bwo hagati”.

Inama nk’iyi ya mbere yabereye i Bruxelles mu Bubiligi mu 2024.

Inama y’uyu munsi iraba igamije kureba uruhare rw’ingufu za nikleyeri mu nyungu z’iterambere imbere y’ikibazo cy’ingufu n’ikirere ku isi, nk’uko leta y’Ubufaransa ibitangaza.

Perezida Kagame w’u Rwanda yavuze ko igihugu cye gifite intego yo kuvana amashanyarazi ingufu za nikleyeri.

Yagize ati: “U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite amikoro menshi mu 2050. Ibyo bisaba amashanyarazi menshi kandi ahoraho. Ni yo mpamvu twahisemo gushyira ingufu za nikleyeri mu ngamba zacu z’iterambere.”

Iyi nama ibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize kiriya kigo mpuzamahanga gishinzwe kureba ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri ku isi, IAEA, cyohereje intumwa z’ubugenzuzi mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ifite umugambi wo gukoresha ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMRs) mu kubyaza amashanyarazi ingufu za nikleyeri, “nk’uburyo bwo kunganira amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi”.

Ibinyamakuru mu Rwanda bivuga ko abagenzuzi boherejwe na IAEA batangaje ko barebaga ibikenewe n’ibyaba bibura mbere y’uko iki gihugu gitangira kugerageza gutunganya ingufu za nikleyeri.

y’isanamu, Perezida Paul Kagame mu bategetsi bitabiriye iyo nama irimo kubera hafi ya Paris mu Bufaransa

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *