RDF mu bikorwa by’ubutabazi muri Jamaica: inzu 62 zongeye kubakwa mu mezi abiri

RDF mu bikorwa by’ubutabazi muri Jamaica: inzu 62 zongeye kubakwa mu mezi abiri

Mu gihe cy’amezi abiri gusa, itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda bashinzwe ubwubatsi ryoherejwe muri Jamaica ryafashije gusana no kongera kubaka inzu 62 zari zarasenywe n’ibiza by’inkubi y’umuyaga. Ibi bikorwa byabaye mu rwego rw’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica mu gufasha abaturage kongera kwisuganya nyuma y’ibiza.

Iri tsinda ryari rigizwe n’Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda bashinzwe ubwubatsi bakoranye n’Ingabo za Jamaica mu gusana inzu z’abaturage, kongera ibyumba ku ishuri no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga, ibikorwa byagize uruhare mu kuzahura imibereho y’abari barahuye n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Ku wa 15 Mutarama 2026, Guverinoma ya Jamaica yakiriye ku mugaragaro iri tsinda ry’abasirikare b’u Rwanda ryari ryoherejwe muri icyo gihugu gutanga ubufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwaremezo byari byangijwe n’ibiza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu gufasha abaturage ba Jamaica kongera kwiyubaka nyuma y’ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga.

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026 ubwo yakiraga Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, ari na we uhagarariye inyungu za gisirikare z’u Rwanda muri Jamaica, Col Déo Mutabazi.

Ibi biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Jamaica kiri i Kingston, aho Col Mutabazi yari kumwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda bari muri Jamaica mu bikorwa by’ubwubatsi, Col Moses Kayigamba.

Muri uwo mubonano, Col Mutabazi yashyikirije ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica ubutumwa bwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bushimira ubufatanye bukomeje gutezwa imbere hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Yashimangiye ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano rufitanye na Jamaica kandi rwiteguye gukomeza gukorana na cyo mu zindi gahunda zigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Iyi gahunda yo kohereza abasirikare b’u Rwanda muri Jamaica igamije gufasha abaturage bari baribasiwe n’ibiza kongera kwisuganya no gusubira mu buzima busanzwe.

Iki gikorwa kiri mu murongo w’icyemezo cyatangajwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, cyo guteza imbere ubufatanye na Repubulika ya Jamaica, cyagarutsweho mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2022.

Jamaica ni igihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2.83. Kizwi cyane ku muco wihariye ndetse no kuba ari cyo cyakomotsemo imyemerere ya Rastafarianism, ikaba yarageze no mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda. Ni kandi igihugu cyamenyekanye ku Isi kubera injyana z’umuziki nka Reggae na Dancehall.

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *