Ubuyobozi bwa Mozambique buhangayikishijwe n’ingaruka zakurikira Leta y’uRwanda iramutse ifashe icyemezo cyo kuhakura ingabo zarwo

Ubuyobozi bwa Mozambique buhangayikishijwe n’ingaruka zakurikira Leta y’uRwanda iramutse ifashe icyemezo cyo kuhakura ingabo zarwo

Muri iki cyumweru Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yaburiye ko u Rwanda “ruzakura ingabo” mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, “niba nta nkunga y’igihe kirekire ibonetse” yo kuzifasha.

Nduhungirehe yagize ati: “Ntabwo ari ‘u Rwanda rushobora gukura’, [ahubwo] ni ‘u Rwanda RUZAKURA’ ingabo muri Mozambique, niba nta nkunga y’igihe kirekire ibonetse mu bikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.”

Ibi bije nyuma y’inkuru y’ibanze y’ikinyamakuru Bloomberg yavuze ko ubufasha bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique bwitezwe kurangira muri Gicurasi (5) uyu mwaka, kandi ko biteganyijwe ko butazongera gutangwa.

Kuki ingabo z’u Rwanda ari ‘ingenzi’ muri Mozambique?

I karite y'a Mozambique
Ikarita ya Mozambique yerekana intara ya Cabo Delgado

Nkuko bivugwa n’impuguke zitandukanye mu by’umutekano, ingabo z’u Rwanda zatanze umusaruro ugaragara mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado kuva zahagera muri Nyakanga(7) 2021.

Izo ngabo zigizwe n’abasirikare babarirwa mu bihumbi zashoboye kwirukana abo barwanyi no guha umutekano agace k’umushinga w’ingenzi wo gutunganya Liquefied Natural Gas (LNG), ndetse no gutuma abantu ibihumbi bari barahunze bagaruka mu byabo.

Ingabo z’u Rwanda ziramutse zihavuye, “Ibi bivuze ko Mozambique izaba ibuze igihugu cy’ingenzi cyabafashaga kurwanya izo inyeshanyamba” ni ko umusesenguzi mu by’umutekano mpuzamahanga George Musamali, yabwiye BBC Gahuzamiryango.

Musamari wahoze ari umusirikare wa Kenya avuga ko ingabo z’u Rwanda ziramutse zivuye muri Mozambique zasiga “icyuho gikomeye cy’umutekano kidashobora kuzibwa mu buryo bworoshye.”

Ati: “Ingabo z’u Rwanda rufite inararibonye mu guhangana n’udutsiko nkutu tw’iterabwoba, nka AMISOM , (Ingabo z’umuryango Nyafurika zari Somalia) aho bashoboye guhangana na Al shabab…”

Musamali avuga ko bitoroshye ko leta ya Maputo yashobora guhangana ijana kw’ijana n’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam muri Mozambique, kuko bur gihe izi nyeshyamba zihindura amayeri zikoramo ibitero byazo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyashimwe henshi, no muri Mozambique by’umwihariko, kubasha gutanga umusaruro mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, kinengwa n’ibihugu by’amahanga nka Amerika ndetse na ONU gufasha umutwe wa M23 wigaruriye uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Congo. Ibyo leta y’u Rwanda ihakana, ivuga ko yafashe ingamba zo kwirinda.

Leta ya Amerika iherutse gufatira ibihano igisirikare cy’u Rwanda na bamwe mu bakuru bacyo barimo umugaba mukuru wazo, Gen Mubarakh Muganga, ibihano u Rwanda rwanenze ko byibasiye uruhande rumwe.

Ni gute ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique?

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado muri Mozambique, ku butumire bwa bw’uwahoze ari perezida Filipe Nyusi bwo kurwanya Inyeshyamba zifitanye isano na Islamic State zatangiye mu 2017.

Mu 2021, ingabo z’u Rwanda, hamwe n’iza Mozambike zashimiwe ko zongeye kugenzura imijyi ikomeye no kugarura umutekano mu karere k’amajyaruguru no ku gice cy’inyanja gikungahaye kuri gaze.

Izindi mpamvu u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri Mozambique:

  • Kurwanya Inyeshyamba: Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’Igihugu byashinzwe kurwanya inyeshyamba z’aba-jihadist zashinjwaga guca imitwe abantu benshi, kuburabuza abaturage no guteza umutekano muke.
  • Kugarura umutekano n’ituze: Ubu buryo bwari bugamije kugarura ubuyobozi bwa leta ya Mozambique, gutuma abahunze basubira mu byabo no guteza imbere imishinga y’ubukungu muri ako gace
  • Amasezerano y’ibihugu byombi: ingabo z’u Rwanda zagiye muri icyo gihugu nyuma y’amasezerano ya Kigali na Maputo ku iyoherezwa ryazo

Mozambique yakomeje kugaragaza ko igikeneye ingabo z’u Rwanda

Na nyuma y’uko Perezida Nyusi avuyeho agasimburwa na Daniel Chapo, Mozambique yashimangiye ko igikeneye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu gukomeza biriya bikorwa mu ntara ya Cabo Delgado.

Abategetsi muri Mozambique bavuga ko igisirikare cyayo kitaragira ingufu n’ubumenyi buhagije bwo guhangana n’inyeshyamba muri iriya ntara ubwazo.

Umutekano mucye muri iriya ntara wari warahagaritse ishoramari rya miliyari z’amadorari ya Amerika ryo gutunganya gaze w’ikigo cyo mu Bufaransa Total Energies.

Kugira ngo ibyo bikorwa bishoboke bisaba uburyo butangwa na leta hamwe n’abaterankunga bakomeye, imbere haza Ubumwe bw’Uburayi aho inkunga yabwo iheruka ya miliyoni 20€ yatanzwe ku bikorwa bya 2024 – 2026.

Ikindi kiguzi ni abasirikare ubwabo bajya ku mirwano, usibya aba Mozambique bapfuye, habarurwa abagera nibura kuri barindwi bapfuye ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda.

Abantu benshi batunzwe no kuroba mu majyaruguru ya Mozambike kugira ngo babone imibereho myiza

PHOTO/AFP

Abantu benshi batunzwe no kuroba mu majyaruguru ya Mozambike kugira ngo babone imibereho myiza

Kuki Ubumwe bw’Uburayi bushaka guhagarika inkunga yabwo

Nkuko bivugwa n’impuguke mu by’umutekano George Musamali, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU) uragaragara ko urimo kwikura mu mubikorwa byo guhangana n’imitwe y’iterabwoba, kuko uyu muryango wamaze guhagarika ibikorwa byawo byo kurwanya Al shabab muri Somalia mu myaka ine ishize.

Musamali agira ati: “Uyu muryango usanga ikibazo cyo guhangana n’udutsiko tw’iterabwoba kigomba gukemurwa n’ibihugu birebwa n’ibibazo ubwabyo.”

Avuga kandi Abanyaburayi badashobora gukomeza gukoresha ku bihugu bya Afurika kandi “bagomba gusobanurira abaturage babo impamvu bawukoresha”.

Hejuru y’ibi hari igitutu cy’Uburayi mu gushaka uko burinda umutekano wabwo ubwabwo mu gihe batakizeye ubufatanye mu by’umutekano na Amerika ku butegetsi bwa Donald Trump.

Ibikorwa bindi bya gisirikare muri Mozambique

Usibye u Rwanda, Portugal, igihugu cyahoze gikoloniza Mozambique, na Amerika bisanzwe bifite abasirikare muri Mozambique batoza ingabo zaho kurwanya inyeshyamba.

Afurika y’Epfo, umuturanyi ukomeye wa Mozambique, yo yihatiye cyane kohereza ingabo mu muryango w’akarere, Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ariko Mozambique ifite amateka atandukanye n’ibi bihugu yagaragaje ko yifuza ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda zagaragaje gutanga umusaruro kurusha izindi.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *