Abayisilamu basoje Igisibo basabwa gukomeza imirimo myiza

Abayisilamu basoje Igisibo basabwa gukomeza imirimo myiza

Abayisilamu basoje igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan basabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza byo gufasha abitishoboye no gukomeza ubumwe.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Abayisilamu basoje igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, aho bazindukite kuri Kigali Pelé Stadium mu isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu risoza Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan mbere yo gusabana mu miryango.

Muri uku kwezi Umuryango w’aba Islam mu Rwanda watanze inkunga y’ibiribwa ku miryango 7,329 hagamijwe gusabana nabo no kubunganira.

Hakusanyijwe amafaranga yo kugurira ibiryo abatishoboye asaga Miliyoni 38 Frw. Ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda bwifashishije aya mafaranga mu kugurira abatishoboye ibiribwa byo gufungura kuri uyu munsi.

Hasobanuwe ko mu gihugu hose hatanzwe Toni 20 z’umuceri zasaranganyijwe imiryango 3,855 mu turere twose rw’igihugu.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda warihiye amashuri urubyiruko rungana na 587. Muri bo 497 bafashijwe kwiga imyuga itandukanye, 64 bafashwa kwishyurirwa amashuri yisumbuye mu gihe 26 babonewe amashuri ya Kaminuza haba mu Rwanda no mu mahanga.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya yasabye Abayisilamu gukomeza gukora ibikorwa byiza nubwo basoje igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan. Ati: ”Bavandimwe bayisilamu, igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kuba tugisoje ntabwo bigomba kutubera iherezo ryo gukora ibikorwa byiza.

Ntabwo tugomba guharika gusenga, ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byo kwitanga no gufasha abatishoboye ahubwo umunyabwenge ni wa wundi uvana amasomo muri uku kwezi, amasomo yo gukongera umuvuduko, yo kongera imbaraga bityo agakomerezaho gukora ibikorwa byiza.”

Yavuze ko ukwezi kwa Ramadhan ibyo kubatoza harimo no gushyira hamwe. Ati: ”Ukwezi kwa Ramadhan ibyo kudutoza harimo gushyira hamwe no kubaka ubumwe bwacu. Tugomba gukomeza kurinda no kubungabunga tunirinda icyo ari cyo cyose cyaducamo ibice, cyaduteranya cyangwa kikadutatanya.”



Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *