Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kongera uruhare mu iterambere, bibanda ku guhindura imitekerereze
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yafunguraga Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yitabiriwe n’abarenga 2,000.
Mu ijambo rye ryibanze ku gushishikariza abagore kwigira no kwigirira icyizere, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari byinshi igihugu cyagezeho mu guteza imbere umugore, asaba abagore kubyubakiraho bagakora ibirenzeho.
Yagize ati: “Ntacyo igihugu kitaduhaye. Dufite amategeko aturengera n’ubuyobozi buzirikana agaciro k’umugore. Ahasigaye ni ahacu.”
Yakomeje asaba abagore gukomeza gukunda igihugu no kugikorera, bagira uruhare rugaragara mu iterambere, ashimangira ko nta wundi uzabibakorera.
Yagarutse ku ruhare rw’umugore mu muryango, by’umwihariko mu gutanga uburere bufite ireme, agaragaza ko nubwo umugore atari ushobora byose, adasimburwa nk’umusingi w’umuryango.
Ati: “Nubwo umugore atari ushobora byose, uruhare rwe nk’umusingi w’umuryango nta kindi twarusimbuza.”
Madamu Jeannette Kagame yanibukije amateka y’u Rwanda, ashima uruhare abagore bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho bagaragaje ubwitange mu gushyigikira abari ku rugamba no kurera abana mu bihe bikomeye.
Ati: “Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, n’ababyeyi bireranye abana mu gihe Inkotanyi zaduciraga inzira itaha.”
Yongeyeho ko isi iri mu bihe by’impinduka zitandukanye, zirimo n’imyumvire mishya ishobora kugira ingaruka ku ndangagaciro z’umuryango, asaba abagore gukomeza kuzirinda no kuzisigasira.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yashimye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere abagore n’umuryango muri rusange.
Yanashimiye abitabiriye iyi nama ku bikorwa bagezeho n’imigambi bafite, abasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.
Ati: “Turashimira ibikorwa mutugaragarije n’ibyo mwiyemeje kuzashyira mu bikorwa. Turizeza ubufatanye komite nshya yatowe kugira ngo igere ku mpinduka zizewe.”
Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma aho urugaga rugeze mu guteza imbere abagore no kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

