Kigali: Abagera ku 9,000 mu mwuga w’uburaya, ubuyobozi bwerekana imiryango nk’ishingiro ry’umuti urambye

Kigali: Abagera ku 9,000 mu mwuga w’uburaya, ubuyobozi bwerekana imiryango nk’ishingiro ry’umuti urambye

Umubare w’abakora uburaya mu Mujyi wa Kigali umaze kugera ku bihumbi icyenda (9,000), mu gihe abarenga ibihumbi bine (4,000) muri bo babarizwa mu Karere ka Nyarugenge aho ubuyobozi buvuga ko ikibazo kirushaho gufata indi ntera.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhamya ko nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye zo gufasha abari muri uyu mwuga kuwuvamo, igisubizo kirambye gishingiye ku guhindura imiterere y’imiryango n’uburere.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe, mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge.

Yagize ati: “Mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, twasanze abakora uburaya barenga ibihumbi icyenda (9,000), muri bo abarenga ibihumbi bine (4,000) bakaba bari mu Karere ka Nyarugenge.”

Urujeni asobanura ko iyi mibare igaragaza ikibazo kirenze ubushobozi bwo kugikemura hifashishijwe ingamba z’igihe gito, agaragaza ko inkomoko yacyo igaragara cyane mu burere butangwa mu miryango.

Ati: “Akenshi usanga bishingiye ku burere, kuko umubyeyi adashobora gutanga icyo adafite. Ni yo mpamvu imiryango ifite intege nke mu burere ikwiye kwegerwa, igafashwa guhindura imyumvire.”

Imibare y’Urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo (GMO) igaragaza ko mu 2022, abakora uburaya bazwi mu Mujyi wa Kigali bari bagera ku bihumbi birindwi (7,000), bigaragaza ko mu myaka mike ishize habayeho izamuka rikomeye.

Ubuyobozi buvuga ko kwiyongera kw’uyu mubare kwagaragaye cyane nyuma y’ikorwa ry’ibarura ryihariye ryari rigamije kumenya abari muri uyu mwuga, hagamijwe kubafasha kuwuvamo no kubashakira ubundi buzima.

Urujeni ati: “Dufite gahunda yo kubafasha kubona ibindi bikorwa byinjiza amafaranga. Hari n’abatangiye kubireka, kandi twizeye ko bazagira uruhare mu gukangurira bagenzi babo ibyiza byo kuva muri uwo mwuga.”

Nubwo bimeze bityo, impuguke zigaragaza ko kuva muri uyu mwuga bidashoboka hatabayeho gufasha abantu ku rwego rwagutse—harimo ubukungu, imitekerereze n’imibereho rusange.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo guhugura abari muri uyu mwuga imyuga, kubahuza n’amasoko, no kubaha igishoro cyo gutangiza imishinga ibyara inyungu, mu rwego rwo kubafasha kwigira.

Izi gahunda kandi zigamije kugabanya ingaruka z’uyu mwuga zirimo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, by’umwihariko Virusi itera SIDA, ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe bubaha agaciro.

Gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimangira ko igisubizo kirambye kitazava gusa mu gutanga ubufasha bw’igihe gito, ahubwo kizaturuka ku muryango ufite ubushobozi bwo kurera no kuyobora neza abawugize.

URUJENI Martine, Umuyobozi wa Kigali wi giti ke
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buhangayikishijwe n’izamuka ry’imibare w’indaya uri kuzamuka

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui