Nyuma y’intsinzi y’Amavubi, Minisitiri wa Siporo ‘Mukazayire’ yanayageneye ubutumwa
Ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro hakiniwe umukino wa nyuma w’iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Nyuma yo gushyikiriza igikombe Amavubi yari amaze gukora amateka yo kwegukana iri rushanwa ryari rikiniwe bwa mbere mu Rwanda, Minisitiri Mukazayire yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ashimira abakinnyi, Perezida Paul Kagame n’abafana.
Ati “Mwarakoze cyane basore bacu ku bwo kwitanga mukimana u Rwanda. Mwaduhaye ibyishimo guhera ku munsi wa mbere wa FIFA Series 2026 kugeza mutwaye n’igikombe.”
“Turashimira Nyakubahwa Perezida wacu [Paul Kagame] udahwema gushyigikira no guteza imbere Siporo. Imiyoborere yanyu ndashyikirwa ni yo dukesha ibi byose. Turashimira by’umwihariko abafana b’Amavubi. Mbega ngo muraza muri benshi mugaha ikipe ‘morale’, murasobanutse cyane pe.”
Ikipe y’u Rwanda yatsinze Estonia ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma, ifite intego zo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2027 kizakirwa na Kenya ifatanyije na Tanzania na Uganda.
Iri rushanwa ryasize Leroy-Jacques Michels wari ukiniye u Rwanda bwa mbere, ari we ubaye umukinnyi mwiza w’irushanwa, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri akanatanga umupira uvamo ikindi.
Irushanwa rya FIFA Series 2026 ryakiniwe i Kigali ryari mu matsinda abiri, aho Itsnda A ryarimo u Rwanda, Estonia, Kenya na Grenada, Itsinda B rikabamo Aruba yatwaye igikombe, Macau, Tanzania na Liechtenstein.
https://x.com/nmukazayire/status/2038728517278695583?s=46

Minisitiri Mukazayire ashyikiriza igihembo Leroy Jacques Michels wabaye umukinnyi mwiza mu irushanwa
Minisitiri Mukazayire yashimiye Amavubi yitwaye neza muri FIFA Series
Amavubi yahigitse amakipe yari kumwe na yo mu Itsinda A rya FIFA Series
Minisitiri Mukazayire ashyikiriza igikombe Amavubi