#Kwibuka32: ‘’ Dukwiye kwigira ku makosa y’ahahise”- Antonio Guterres

#Kwibuka32: ‘’ Dukwiye kwigira ku makosa y’ahahise”- Antonio Guterres

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yifatanyije n’u Rwanda n’Isi yose muri rusange kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026 Abanyarwanda n’isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo #Kwibuka32.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yifatanyije n’Abanyarwanda yunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko “ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, twunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tukubaha abayirokotse.”

Yakomeje agira ati: ”Dukeneye kwigira ku makosa y’ubushize no kurinda abariho binyuze mu kurwanya urwango, amagambo y’urwango no guhangana n’ibihuha bishishikariza ibikorwa by’ihohoterwa.”

https://x.com/antonioguterres/status/2041310097821856186?s=46

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui