Ninde uryoherwa n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore
Imibonano mpuzabitsina, ingingo idakunze kuganirwaho mu buryo bweruye, ariko abantu hafi ya bose bafite amagara mazima bakenera cyangwa bifuza. Ubushakashatsi bwagize icyo buvuga ku ruhande ruryoherwa muri iki gikorwa gihuza abantu babiri.
Hari abayikora ngo bishime, abandi bakayikora ngo bororoke, hari n’abavuga ko iki gikorwa gifasha abagikoze kuruhuka yaba mu mutwe ndetse no kuruhura umubiri.
Abahanga mu bijyanye n’iki gikorwa, bemeza ko ari ngombwa mu buzima bwa buri munsi, dore ko hari n’ingaruka zishobora guturuka ku kuba abantu batagikora cyangwa bagikora ku gipimo kiri hasi y’igikenerwa.
Ubushakashatsi buvuga iki ku ruhande ruryoherwa n’imibonano mpuzabitsina
Ubushakashatsi na kaminuza ya Chapman na Kinsey Institute zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekana ko abagabo bafite uburyo bworoshye bwo kuryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kurusha abagore bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ubu bushakashatsi bwerekano ko ku ruhande rw’umugabo iyo ari gutera akabariro adakenera umwanya munini ngo agere ku byishimo bye byanyuma aho bavuga ko kwinjiza igitsina cye mu cy’umugore akarangiza bihagije.
Ni mu gihe ku ruhande rw’abagore bakenera kubanza kubategura harimo gukorakora ku bice by’imyanya myibarukiro nka rugongo n’ibindi kugira ngo umubiri wabo uvubure imisemburo irimo uwa Estrogen utuma igitsina cy’umugore kigira ubuhehere bufasha mu gihe cyo gutera akabariro.
Abagore benshi (hagati ya 10% na 28%) bumva ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibyo bikagabanya ibyishimo, mu gihe ku bagabo ibi ari gake cyane.
Ku bijyanye n’ibice by’umubiri by’ingenzi mu gutera akabariro ku mugabo ni igitsina aho gikenera gufata umurego mu gihe ku mugore ari rugongo.
Igitsina cy’umugabo mu gihe afite ubushake kigira imyakura 4,000 mu gihe rugongo y’umugore igira 10,000.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Archives of Sexual Behavior bwerekanye ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina abagabo bagera ku byishimo byabo bya nyuma ku kigero cya 95% mu gihe abagore ari 65%.
Yerekana ko abagore baryamana bahuje ibitsina baryoherwa ku kigero cyo hejuru kurusha kuryama n’abagabo aho bagera ku byishimo byabo byanyuma ku kigero kiri hagati ya 75% na 86%.
Bavuga ko ibi biterwa n’uko umugore aba azi igice kingenzi mu gutanga ibyishimo ndetse mu gihe ari kubikorana na mugenzi bibanda cyane ku gukorakora rugongo kuruta kwinjiza igitsina gusa nk’uko abagabo babikora.
Umushakashatsi Dr. Justin R. Garcia uyobora kaminuza ya Kinsey Institute, yagaragaje ko ibyishimo by’abagabo mu gihe cyo gutera akabariro bishingiye ku byo babona ndetse n’ibyo bakora muri icyo gihe.
Ku ruhande rw’abagore Dr. Garcia avuga ko kuryoherwa kwabo gushingira ku buryo biteguye mu mutwe akavuga ko iyo umugore atuje, akabona akunzwe ndetse afitiwe ikizere n’uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina ibyishimo bye bishobora kurenga cyane iby’umugabo.
Akomeza avuga ko umugabo iyo amaze gusohora, umubiri we ukenera kuruhuka (refractory period) gishobora kumara iminota runaka bitewe n’imiterere y’umuntu kugira ngo igitsina cye cyongere gufata umurego uhagije ku gutera akabiro.
Ku ruhande rw’umugore we ashobora kugira ibyishimo bikubye inshuro nyinshi iby’umugabo kandi bikamara igihe kirekire bitamusabye kubanza kuruhuka.