Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma no mu nzego zitandukanye za Leta


Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma no mu zindi nzego za Leta, ashyiraho abaminisitiri bashya, abanyamabanga ba Leta, ambasaderi n’abayobozi b’ibigo bitandukanye.

Mu mpinduka zatangajwe, Kajangwe Antoine Marie yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuye Prudence Sebahizi wari umaze igihe ayobora iyo minisiteri. Kajangwe yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, aho yasimbuwe na Tuyishimire Chantal.

Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri, asimbuye Dr Jimmy Gasore wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.

Iyi minisiteri kandi yahawe Abanyamabanga ba Leta babiri bashya ari bo Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien. Basimbuye Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, wari umaze amezi 11 kuri uwo mwanya.

Mu Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri, asimbuye Ambasaderi Nkulikiyinka Christine. Nkulikiyinka yahise ahabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Espagne nka Ambasaderi.

Uwizeye Judith si mushya muri iyi minisiteri, kuko yayiyoboye hagati ya 2014 na 2017 mbere yo kugirwa Minisitiri muri Perezidansi kuva muri Kanama 2017.

Ku rwego rwa dipolomasi, Perezida Kagame yashyizeho ambasaderi bashya barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, asimbuye James Kimonyo.

Maj Gen Bayingana Emmanuel yagizwe Ambasaderi muri Israel, mu gihe Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yagizwe Ambasaderi muri Pologne, asimbuye Anastase Shyaka.

Mu zindi mpinduka zakozwe, Kanyonga Louise, wari Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS. Yasimbuwe na Umurungi Michelle, wari usanzwe ashinzwe ibikorwa by’ishoramari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Perezida Kagame yanashyizeho Byilingiro Maximilien ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG). Mbere y’izi nshingano, Byilingiro yayoboraga uruganda Shema Power Lake Kivu, rutanga amashanyarazi rukomora kuri gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu.

Izi mpinduka zigaragaza gahunda ikomeje yo kuvugurura no kongerera imbaraga inzego za Leta, hagamijwe kurushaho kunoza imikorere no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’igihugu.

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui