Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana

Senateri akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu ( Parti Liberal-PL), Mukabalisa Donatille yitabye Imana, azize uburwayi. Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’abantu bari hafi ye, avuga ko   uyu mubyeyi yitabye Imana aho  yari amaranye igihe uburwayi.

UMUSEKE wavuganye n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, avuga ko amakuru y’urupfu rwe  ataremezwa.

Gusa amakuru yizewe avuga ko kugeza ubu abayoboke b’ Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu ( Parti Liberal-PL), bamaze kumenyeshwa ibijyanye no kwitaba Imana kwa Mukabalisa Donatille.

Umwe mu bayoboke ati “Ni inkuru y’akababaro, yatubabajije cyane . Twamaze kubimenyeshwa.”

Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena wemeje ko Mukabalisa Donatille yitabye Imana, azize uburwayi.

Mu itangazo basohoye rigira riti “Sena y’u Rwanda ibabajwe no kumenyesha ko kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, Senateri MUKABALISA Donatille yitabye Imana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), i Kigali, aho yaramaze iminsi arwariye.”

Sena ivuga ko gahunda zo kumuherekeza zizatangazwa nyuma , inihanganisha umuryango we.

Donatille Mukabalisa yavutse mu 1960 avukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Yatorewe kuba Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda  kuva mu Ukwakira 2013 kugeza mu 2024. Uyu mubyeyi yari Senateri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Ukwizira n’Ubwisanzure (Parti Libéral – PL).

Yize amategeko kandi yakoze mu nzego z’ubutabera no mu mirimo y’umuryango w’abibumbye (PNUD) mu Rwanda mbere yo kwinjira muri politiki mu buryo bwimbitse.  Mukabalisa yanigishije muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

 

Inkuru: Habimana Bonaventure

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui