DR Congo: M23 ‘irimo kwiyubaka’, Kinshasa irasaba ubufasha Washington, iherezo ry’iyi ntambara ni irihe?

Imirwano hagati yâinyeshyamba za M23 nâuruhande rwa leta yongeye kuvugwa mu mpera zâicyumweru gishize muri Kivu ya Ruguru na Kivu yâEpfo. Mu gihe hari imihate yo gushaka amahoro hari nâibimenyetso ko intambara ishobora gukomeza, nkâuko inzobere zibivuga.
Mu kwezi gushize hashyizweho abahuza batatu  Uhuru Kenyatta, Olusegun Obasanjo na Hailemariam Desalegn ngo bafashe gushaka amahoro biciye mu biganiro, ariko imirwano yongeye kubura nyuma yâagahenge kâibyumweru bicye.
Ibinyamakuru muri DR Congo biremeza ko nyuma yâimirwano yâejo ku cyumweru, umutwe wa M23 wafashe agace ka Nyabyondo muri teritwari ya Masisi hafi yâimbibi ihana na teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, imirwano yatumye abaturage ibihumbi bava mu byabo.
Muri Kivu yâEpfo naho havuzwe imirwano mu bice bya teritwari ya Walungu hagati yâimpande zombi.
Timothy J. Oloo, umwarimu wa siyansi politiki muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzania, avuga ko ibimenyetso biriho ubu byerekana ko âamakimbirane muri Congo ntarimo kugana ku gisubizoâ ahubwo ko âibirimo kuba bitanga ishusho mbiâ.
Amakuru avuga ko umutwe wa M23, Kinshasa na ONU bemeza ko ufashwa nâu Rwanda muri iki gihe uri mu bikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya, gutoza abo yafatiye ku rugamba nâabayiyunzeho, no gukomeza igisirikare cyawo.
Mu mpera zâiki cyumweru, umutwe wâinyeshyamba za Front Commun de la RĂ©sistance (FCR) zari mu ihuriro rya Wazalendo rifasha ingabo za FARDC, watangaje ko wiyunze kuri AFC/M23 mu rugamba irimo, ibyemejwe kandi nâumuvugizi wa M23.
Ku rundi ruhande, leta ya Kinshasa yatangaje gahunda zo kongerera imbaraga igisirikare mu buryo bwâamafaranga nâintwaro. Leta kandi yegereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika isaba ubufasha mu ntambara irimo nâinyeshyamba zigenzura â10% byâubutaka bwa RD Congoâ, nkâuko Kinshasa ibivuga.
Mu mpera zâukwezi gushize Kinshasa yasabye Amerika kuba yaza gushora imari mu âmu gihugu gifite hejuru ya tiriyari 24$ zâamabuye yâagaciro akomeye atarakorwahoâ, amabuye âyâingenzi mu gisirikare, ikoranabuhanga, nâingufuâ, nkâuko biri mu ibaruwa yashyizwe hanze yâuruhande rwa leta ya Kinshasa rwandikiye Minisitiri wâububanyi nâamahanga wa Amerika.

Iyo baruwa, isaba ko Perezida Trump ubwe yaboneka mu biganiro byâiyo mikoranire, kandi ko âInama hagati ya Perezida Trump na Perezida Tshisekedi yaba ari ingenziâ mu kugera kuri ubwo bufatanye.
Muri ubwo bufatanye leta ya Kinshasa irifuza guha kompanyi zo muri Amerika uburenganzira bwo gucukura no gutunganya amabuye yâagaciro, nayo igasaba ubufatanye mu bya gisirikare, harimo gutoza, nâibikoresho ku ngabo za Congo.
Leta ya Washington yatangaje ko ifunguye ku gukorana na leta DR Congo mu bijyanye nâamabuye yâagaciro, nkâuko umuvugizi wâububanyi nâamahanga bwa Amerika yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.
Timothy Oloo yabwiye BBC ko imihate yo kugera ku mahoro ibangamiwe nâibikorwa byâimpande zombi bikomeza kuganisha ku ntambara.
Ati: âIyo urebye uburyo M23 irimo kwiyubaka, ukareba uburyo leta ya Kinshasa na yo irimo gushaka imbaraga, ubona ko atari ibimenyetso byiza ko aya makimbirane arimo agana ku gisubizoâ.
Oloo avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump muri Amerika bwagaragaje ko bufite inyota yo gushakisha inyungu za Amerika âaho bwazibona hose ku kiguzi icyo ari cyo cyoseâ.
Yongeraho ati: âNta kabuza ko Congo irimo kureshya Amerika kuko izi neza icyo Trump ashaka, kandi Amerika niramuka ije muri Congo ntabwo izaza nkâumuhuza wâamahoro ahubwo nkâumunyembaraga uje gushaka inyungu ze na we agatanga ikiguzi yasabweâ.
âUmuti ntuzava i Washington cyangwa i Parisâ
Amabuye yâagaciro ya DR Congo akurura kompanyi nyinshi zo mu bihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga ari na zo ziyakoresha mu gutunganya ibikoresho bigezweho, kuva kuri za mudasobwa, telephone, intwaro, imodoka⊠kugera ku byogajuru.
Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 rugamije kwigarurira ubutaka bwa DR Congo bukungahaye ku birombe byâamabuye yâagaciro ataboneka henshi akenewe na kompanyi zikomeye ku isi.
Asubiza kuri iyi ngingo yo gukorana kwa Amerika na DR Congo, Tina Salama umuvugizi wa Perezida Tshisekedi yanditse ku rubuga X ko Tshisekedi yatumiye Amerika âifite kompanyi ziguraâ ibikoresho byâibanze mu Rwanda, âbiba byasahuwe muri DRC bikinjizwa mu Rwandaâ, ko ubu barimo gusaba Amerika kubigura âkuri ba nyirabyo bemeweâ.
Abategetsi bâu Rwanda bavuga ko amabuye yâagaciro ya DR Congo atari yo ntandaro yâamakimbirane muri Congo kandi ko âabayacukura nâabayabonamo inyunguâ ari kompanyi zo mu bihugu byâiburengerazuba. U Rwanda kandi ruhakana gufasha M23.
Timothy Oloo abona ko amakimbirane muri DR Congo umuti wayo uzava muri Afurika.
Ati: âBirakwiye ko impande zishyamiranye zibona neza ko umuhate wâibihugu byâakarere nâimiryango nka SADC na EAC ari wo ushobora kugeza ku gisubizo kirambye, umuti wâiki kibazo ntuzava i Washington cyangwa i Paris.â
Yongeraho ati: âIkibazo cya Congo, kimwe nâibibazo nkâibiri muri Sudani, bishobora gukemuka twebwe nkâabanyafurika tugiriranye icyizere tukumva abahuza nâinararibonye za hano ku mugabane wacuâ.