Hatangajwe igihe umuhora wa Hormuz uzafungurwa burundu

Hatangajwe igihe umuhora wa Hormuz uzafungurwa burundu

Perezida Donald Trump yatangaje ko umuhora wa Hormuz uzongera gukora nta nkomyi kuva wa Gatanu, ubwo i Genève muri Switzerland, Amerika na Iran bazaba basinya amasezerano y’agateganyo agamije guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwo hagati no koroshya ubwikorezi bwa peteroli.

Perezida Trump yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda rizatangira ako kanya ku munsi w’umuhango, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika izaba ihagarariwe na Visi Perezida J.D. Vance.

Yagaragaje ko amato atwara peteroli n’ibindi bicuruzwa yamaze kongera kugenda muri uwo muhora wa Hormuz, nyuma y’igihe wari warabangamiwe n’umutekano muke.

Uyu muhora ufatwa nk’inzira y’ingenzi ku isi mu bucuruzi bw’ingufu, kuko unyuzwamo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

Gufungurwa kwayo byitezweho kugabanya igitutu ku isoko ry’ingufu no koroshya urujya n’uruza rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu.

Aya masezerano y’agateganyo yashyizweho umukono hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 15 Kamena (06), mbere yo kwemezwa ku mugaragaro i Genève.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibiganiro bya nyuma bishobora guhita bitangira ako kanya nyuma y’uwo muhango, hagamijwe kugera ku masezerano arambye.

Yongeyeho ko Iran ishyize imbere ihagarikwa ry’intambara ku mpande zose z’akarere.

Nubwo hari intambwe y’icyizere, bamwe bagaragaza ko inzira igana ku masezerano ya burundu igikomeye, cyane cyane ku bibazo by’umutekano n’ubwizerane hagati y’impande zombi bitewe n’ingingo zizaganirwaho zirimo n’ingufu za Nikeleyeri za Iran ndetse na Israel ikomeje urugamba rwayo

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui