Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda arashinja Miss Jolly kumutekaho umutwe
Ni nyuma yuko uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, anyujije ubutumwa kuri X, ashinjamo ubutekamutwe Miss Jolly.
Yagize ati “Uyu mugore Mutessi Jolly uba muri UK kandi iteka areba imikino ya Arsenal, yantekeye umutwe umwaka ushize yitwaje u Rwanda, na Arsenal FC none n’ubu ari mu yindi misiyo ikomeye.”

Uyu muhanzi, muri ubu butumwa bwe wavugaga ko azakomeza kuvuga kuri iyi nkuru, yanabusangije konti z’abarimo Perezida Paul Kagame na General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda n’ikipe ya Arsenal.
Mu kumusubiza, Miss Jolly, yasabye uyu muhanzi ko ubutaha nazajya ajya kuvuga ibintu nk’ibi yajya atangaza ibintu yabanje gukorera ubugororangingo.
Miss Jolly yagize ati “Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekejwe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye ariko ndakwinginze ubutaha ujye ukoresha inyurabwenge n’ibintu wabanje gukorera ubugenzuzi mbere yo gutangaza ibinyoma mu mazina yabo. Nk’umuntu w’icyamamare wagombye kuba ubizi neza kandi ubikora neza, urakoze.”
Umuhanzi Bebe Cool kandi yahise agaruka kuri uru rubuga, ashyiraho nimero avuga ko ari iza Miss Jolly akoresha mu Bwongereza.
Ati “Ngomba ku bikora ku neza ya Repubulika y’u Rwanda na Perezida wakoze byinshi kugira ngo azamure isura y’Igihugu cye.”
Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko afite byinshi azashyira hanze bimwerekeyeho ndetse n’inshuti ye ngo bamaze igihe bakorana muri ubwo butekamutwe amushinja.
Ati “Ikirenze ibyo kandi nzi abandi bantu benshi mwakoreye ibyo bintu. Ariko icyiza ni uko yaba wowe ndetse n’inshuti yawe mwahuye n’umwe mu babikorewe imbonankubone rero ni ho nahereye nemeza ko ari wowe.”

Bebe Cool yakomeje avuga ko hari undi muntu wo muri Uganda ufite nimero yaho ndetse na konti bakoresha mu kohererezwaho amafaranga.
Ati “Wari wizeye ko kuba nubatse, ibi ntazabishyira hanze ariko ikibabaje ni uko ubwo nandikiranaga nawe byari bizwi n’umugore wanjye cyane ko ingingo twaganiragaho yari yerecyeye iterambere ry’umuhungu wanjye mu mupira w’amaguru.”
Bebe Cool yavuze ko nyuma yo kugaragaza iyo nimero, yizeye ko hazabaho kugenzura niba ntaho ihuriye na Miss Jolly binyuze mu nshuti ze cyangwa abo mu muryango we.
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko “guhera ejo” ubwo ni uyu munsi azatangira gushyira hanze screenshots z’ibyo baganiraga, ubundi “tuzarebe ikizakurikiraho.”
Miss Jolly avuga ko bishoboka ko hari abamwiyitiriye
Miss Jolly utaragira icyo avuga ku butumwa bwa kabiri bwashyizwe hanze na Bebe, yatangaje ko atazi ibyatangajwe n’uyu muhanzi, icyakora agakeka ko yaba yaratekewe umutwe n’abamwiyitiriye.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa igihe, Miss Jolly yagize ati “Sinzi ibyabaye ariko wasanga hari abantu banyiyitirira ku rubuga rwa Facebook baba baramutekeye imitwe.”
Miss Jolly avuga ko atazi n’ubwoko bw’ubutekamutwe bwaba bwarakorewe Bebe Cool ndetse ko nta kindi gihe yaba yarigeze abimuvugishaho. Yagize ati “Simbizi ni ukuri, gusa yakabaye amenya ko ari icyamamare.”

Umuhanzi Bebe Cool

Miss Mutesi Jolly arashinjwa ubutekamutwe