Ibiciro by’akagunguru ka peteroli byagabanutse cyane
Kuva Iran yafungura umuhora wa Hormuz ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika byagabanutse ku buryo akagunguru kari kugura $80. Ni ubwa mbere bibaye kuva hatangira intambara yashyamiranyije Amerika, Iran na Israel guhera muri Werurwe 2026.
Ni ibiciro byagabanutse guhera ku itariki 16 Kamena 2026 nyuma y’uko Amerika na Iran byemeranyije guhagarika intambara bakaba bategereje gushyira umukono ku masezerano.
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Pakistan yahuje impande zombie, bakaba bazashyira umukono ku masezerano yemejwe n’impande zombi, bizaba ku wa gatanu tariki 19 Kamena 2026 muri Switzerland. Akagunguru kaguraga $120 mu gihe bari bataremeranya gufungura umuhora wa Hormuz.
Nubwo igiciro cya peteroli cyagabanutse ntabwo cyari cyagera ku kiguzi cyariho muri Gashyantare 2026 kuko akagunguru kaguraga $60-$70. Umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli isi yose ikoresha.
Ubwato buva mu muhora wa Hormuz kugera mu Bushinwa bitwara iminsi iri hagati ya 20-30. Ubwato butwara peteroli iva mu Bushinwa bugere I Dar es Salaam bitwara iminsi 25-45. Iyo ibikomoka kuri peteroli byageze ku cyambu cya Dar es Salaam kugirango bigere I Kigali bitwara hagati y’iminsi 3-5.
Bivuze ko kugirango ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, u Rwanda ruzafate umwanzuro wo kubigabanya bisubire uko byahoze bizafata nibura amezi atatu mu gihe nta zindi nzitizi zizaba zarabayeho hagati bitewe n’ibihe isi icamo by’intambara za hato na hato.