BasiGo yongereye bisi zikoresha amashanyarazi mu ngendo ndende hagati y’Imijyi

BasiGo yongereye bisi zikoresha amashanyarazi mu ngendo ndende hagati y’Imijyi

Sosiyete BasiGo Rwanda yatangaje ko umubare wa bisi zayo zikoresha amashanyarazi ugeze kuri 52 nyuma yo kwakira izindi 18 zizajya zikora ingendo ndende hagati y’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi y’igihugu. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ubwikorezi budahumanya ikirere no kugera ku ntego yo kugira bisi 100 zikoresha amashanyarazi mu mpera za 2026.

Sosiyete BasiGo Rwanda ikora mu rwego rw’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi yatangaje ko yongeye bisi nshya 18 zifashishwa mu ngendo ndende, bituma umubare wa bisi zayo zose zikora mu Rwanda ugera kuri 52.

Izi bisi zo mu bwoko bwa BasiGo i8 Intercity Coach zizajya zitwara abagenzi ku mihanda ihuza Kigali n’uturere turimo Musanze, Rubavu, Huye, Rusizi na Nyagatare, mu rwego rwo kwagura serivisi z’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi mu gihugu.

Nk’uko BasiGo ibitangaza, izi bisi zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rugera kuri kilometero 400 ku muriro umwe, zikaba zikoresha ikoranabuhanga rya batiri za CATL rizwi ku rwego mpuzamahanga. Zifite kandi garanti y’imyaka 10 cyangwa kilometero miliyoni imwe kuri batiri, mu gihe kuzongera kuzishyiramo umuriro byuzuye bifata hafi isaha n’igice gusa.

Usibye kugabanya imyuka ihumanya ikirere, izi bisi zitezweho no kongera ihumure ry’abagenzi kuko zifite intebe zishobora kuramburwa, internet ya Wi-Fi, aho gucomeka ibikoresho by’ikoranabuhanga (USB), televiziyo z’imyidagaduro ndetse n’ahagenewe imizigo minini.

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Jones Kizihira, yavuze ko uku kwakira izi bisi ari ikimenyetso cy’uko ubwikorezi bw’amashanyarazi mu ngendo ndende butakiri inzozi ahubwo buri gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Kwakira izi bisi 18 z’amashanyarazi birerekana ko ejo hazaza h’ubwikorezi bwo mu Rwanda hamaze kugera. Twishimiye guha abakora ubwikorezi igisubizo gihuriza hamwe ihumure ry’abagenzi, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’uburyo bw’imari bworohereza abashoramari kubona izi bisi.”

BasiGo ivuga ko izi bisi zitangwa binyuze muri gahunda yise “Pay-As-You-Drive”, aho ba nyiri bisi bishyura amafaranga ashingiye ku ntera bisi yakoze, aho kwishyura amafaranga menshi mbere yo kuyibona. Iyi gahunda ikubiyemo kandi serivisi zo kuyongeramo umuriro, kuyisana no kuyitaho mu buryo bwa tekiniki.

Cyprien Sibomana, umuyobozi wa sosiyete SU Direct ikoresha bisi za BasiGo, yavuze ko zimaze kubafasha kugabanya cyane ibiciro by’imikorere, cyane cyane ibikomoka kuri lisansi no gusana.

Ati: “Kuva twinjiza bisi z’amashanyarazi mu bikorwa byacu, twabonye igabanuka rikomeye ry’ibiciro by’imikorere. Uko zikora neza mu ngendo ndende byaduhaye icyizere cyo gukomeza gushora imari muri ubu bwoko bw’ubwikorezi.”

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na rwo rwashimye uruhare rwa BasiGo mu guteza imbere ubwikorezi burambye. Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Beata Mukangabo, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwa remezo byo kongeramo umuriro wa bisi z’amashanyarazi byaguke mu gihugu hose.

Yasabye abakora ubwikorezi gutangira gutekereza ku kwimukira kuri bisi zikoresha amashanyarazi, ashimangira ko ari imwe mu nzira zo kugera ku ntego z’u Rwanda zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Abashoferi barifuza ko Sitasiyo zo gusharijaho zakwiyongera 

Bamwe mu bashoferi bamaze iminsi batwara bisi zikoresha amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko ari imodoka nziza zitabavuna ugereranyije n’izindi bari basanzwe batwara zikoresha ibikomoka kuri peteroli, gusa bakitsa ku kibazo cy’ubuke bwa Sitasiyo zo gusharijiraho kuko izihari ari mbarwa.

 


Tom Habanabakize, ni umushoferi umaze amezi arindwi atwara bisi y’amashanyarazi muri imwe muri sosiyete zikora ingendo zava Kigali zigana mu Majyepfo , avuga ko bisi z’amashanyarazi zifite itandukaniro ugereranyije n’izindi bari basanzwe batwara.

Ati : “Izi modoka z’amashanyarazi nkatwe tuzitwara, nta mvune irimo, kuko izisanzwe zikoresha vitensi bisaba ngo uyitekerereze cyane, ariko izi zindi ntabwo utekereza cyane kuko hari ibintu byinshi zoroshyamo. Ikindi ntabwo zimara umuriro, kuko mpaguruka i Kigali mfitemo 100%, nkagenda nkagera i Huye, ngerayo mfitemo 60%, kugaruka kugera i Kigali mpagera mfitemo 36% cyangwa 35% nta handi nasharije. Gusa ikibazo navuga kandi mpuriyeho na bagenzi banjye, ni ikibazo cy’ubuke bwa Sitasiyo kuko ziramutse zongerewe byaba ari nk’amata abyaye amavuta”.

Ubuyobozi bwa BasiGo bwemeranya n’ibyo abashoferi bavuga, bukavuga ko ikibazo gihari koko kandi ko kiza gushakirwa umuti mu gihe kidatinze.

Kizihira ati : “Kubera ko iri koranabuhanga ari rishya, ukuntu Basigo ikora, biyisaba gukora byose. Ntabwo dutanga imodoka gusa tugomba gushyiraho aho basharijira zikabona amashanyarazi. Uyu munsi dufite habiri, Kigali na Muhanga. Turimo gufungura Huye, Rusizi na Rubavu, kugira ngo n’izigiye zikararayo nubwo ziba zifite umuriro wo kugaruka, zatangira zifite 100%, zikagera Nyabugogo zigapakira zigasubirayo zitabanje kongera gusharija.”

Kwiyongera kwa bisi za BasiGo bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bwa rusange budakoresha ibikomoka kuri peteroli. Sosiyete BasiGo ivuga ko intego yayo ari ukugira bisi 100 zikoresha amashanyarazi mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, ndetse ikaba inateganya kugeza bisi zirenga 1,000 muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka iri imbere.

BasiGo yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2023, iba sosiyete ya mbere yinjije bisi zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi mu gihugu. Uretse gutanga bisi, inatanga serivisi zo kuyongeramo umuriro no kuzisana, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kubaka ubwikorezi burambye kandi bwangiza ibidukikije ku rugero ruto.

Amafoto:

Ubuyobozi bwa BasiGo Rwanda bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, bugamije kumurikira abanyarwanda Busi nshya zizajya zitwara abagenzi


Abashoferi batwara izi Bisi bahamya ko zihuta cyane kurusha izisanzwe kndi zigashobora kuzamuka ubuhaname kurusha izisanzwe


Imitwaro y’abagenzi igenda mu bwisanzure itabyigana nabo mu modoka


Umugenzi agenda urugendo rwe mu bwisanzuro bwose, haba hashyushye hari uburyo bwa kizungu bwo kuzanamo umuyaga

Umugenzi yakwifuza no kuryama, yirambika mu buryo bworoshye atabangamiye abandi


Ikibazo cy’ubuke bwa Sitasiyo zo gusharijaho nibwo bukiri ikibazo ariko ubuyobozi bwa BasiGo bugatanga icyizere cyo gukemura iki kibazo

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Jones Kizihira

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui