Trump yanenzwe nyuma yo gutangaza ifoto yisanishije nka Papa

Perezida w’Amerika Donald Trump yanenzwe n’abanyagatolika bamwe nyuma yo gutangaza ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (buzwi nka ‘Artificial Intelligence’, AI mu mpine) imugaragaza nka Papa.
Iyo foto, yatangajwe kuri konti z’imbuga nkoranyambaga z’ibiro bya perezida w’Amerika (White House), itangajwe mu gihe abanyagatolika bari mu cyunamo cy’urupfu rwa Papa Francis, wapfuye ku itariki ya 21 Mata (4) uyu mwaka, ndetse bakaba barimo kwitegura guhitamo papa mushya.
Inama gatolika ya leta ya New York yashinje Trump kunnyega ukwemera. Ubwo butumwa butangajwe nyuma y’iminsi ateye urwenya mu kiganiro n’abanyamakuru ati: “Ndifuza kuba Papa.”
Trump si we Perezida wa mbere ushinjwe kunnyega ukwemera gatolika. Uwahoze ari Perezida w’Amerika Joe Biden yateje umujinya mu mwaka ushize ubwo yakoraga ikimenyetso cy’umusaraba muri mitingi ishyigikiye gukuramo inda, mu mujyi wa Tampa muri leta ya Florida.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatandatu, umuvugizi wa Vatikani Matteo Bruni yanze gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo Trump yatangaje. Vatikani irimo kwitegura kwakira umwiherero w’abakaridinali uzatangira ku wa gatatu wo guhitamo uzasimbura Francis.
Ifoto yatangajwe na Trump ku wa gatanu nijoro imugaragaza yambaye ikanzu y’umweru n’ingofero ihagaze ku mutwe we, ubusanzwe yambarwa na musenyeri. Yambaye umusaraba munini mu ijosi, urutoki rwe rutunze hejuru, ndetse mu maso he nta marangamutima hagaragaza.
Inama gatolika ya leta ya New York, ihagarariye abasenyeri b’i New York, yifashishije urubuga nkoranyambaga X mu kunenga iyo foto.
Iryo tsinda ry’abasenyeri ryagize riti: “Nta kintu na kimwe cy’ubwenge cyangwa cy’urwenya kuri iyi foto, Bwana Perezida.”
“Duherutse gushyingura Papa wacu dukunda cyane Francis ndetse abakaridinali bari hafi kwinjira mu mwiherero ukomeye wo gutora umusimbura mushya wa Mutagatifu Petero. Witunnyega [widukina ku mubyimba].”
Matteo Renzi, wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani wo mu murongo w’ibitekerezo biharanira impinduka, na we yanenze bikomeye ubutumwa bwa Trump.
Renzi yanditse kuri X ati: “Iyi ni ifoto ikomeretsa abizera, ituka inzego ndetse igaragaza ko umutegetsi w’isi yo mu murongo w’ibitekerezo byo gukomera ku bya kera aryohewe no kwibonekeza.”
Ariko ibiro bya perezida w’Amerika byahakanye kumvikanisha uko ari ko kose ko uyu Perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani arimo kunnyega urwego rw’ubupapa.
Karoline Leavitt ushinzwe gutangaza amakuru ya White House yagize ati: “Perezida Trump yagiye n’indege mu Butaliyani guha icyubahiro Papa Francis no kwitabira umuhango wo kumushyingura, ndetse akomeje gushyigikira bikomeye Abanyagatolika n’ubwisanzure bw’amadini.”