Trump yemereye $1,000 umwimukira uri mu Amerika binyuranyije n’amategeko ufashwe icyemezo cyo gutaha

Trump yemereye $1,000 umwimukira uri mu Amerika binyuranyije n’amategeko ufashwe icyemezo cyo gutaha

Leta y’Amerika yemereye abimukira bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko amadolari 1,000 (angana na miliyoni 1,4FRW) kuri buri muntu, ndetse ikabarihira urugendo mu gihe baba bafashe icyemezo cyo kuva muri Amerika.

Mu itangazo yasohoye ku wa mbere, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Kristi Noem yagize ati: “Kwiyirukana mu gihugu ni bwo buryo bwiza cyane, butekanye cyane ndetse bwa mbere budahenze bwo kuva muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] mu kwirinda gutabwa muri yombi.”

Kuri uwo munsi, Perezida w’Amerika Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko abazemera gufata ayo mafaranga, hari umunsi bashobora kuzemererwa gusubira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuva asubiye ku butegetsi muri Mutarama (1) uyu mwaka, Trump yatangije igikorwa kinini cyo guhashya abinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko  rimwe na rimwe agakoresha amayeri atavugwaho rumwe arimo nko kwisunga itegeko ryo mu gihe cy’intambara rimaze imyaka amagana. Bimwe mu byemezo bye byarezwe mu nkiko.

Mu itangazo yasohoye ritanga ayo makuru, minisiteri y’umutekano mu gihugu yavuze ko abazitabira iyo gahunda y’amafaranga yo “kwiyirukana mu gihugu” batazashyirwa mu bo kwibandaho bo gufungwa, mu gihe abategetsi bashinzwe abinjira mu gihugu bazaba barimo gufunga abandi.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu yavuze ko “umunyamahanga utemewe n’amategeko” wa mbere yamaze gufata ayo mafaranga, ahabwa n’itike y’indege imukura i Chicago imujyana muri Honduras.

Iyi gahunda ishingiye ku kuba abimukira bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (‘app’) buzwi nka ‘CBP Home’, bushobora gukoreshwa mu kwemeza ko umuntu yasubiye mu gihugu cye, nkuko abategetsi babisobanuye mu itangazo ryabo.

Basobanuye ko ayo mafaranga ari inzira “yiyubashye”, bongeraho ko iyi gahunda izagabanya ikiguzi kuri minisiteri y’umutekano mu gihugu cyo kwirukana abimukira banyuranyije n’amategeko.

Abategetsi bavuze ko muri rusange ikiguzi cyo guta muri yombi umwimukira umwe, kumufunga, no kumwirukana mu gihugu ubu kirenze amadolari y’Amerika 17,000 (arenga miliyoni 24FRW).

Trump ubwe yavuze ko ikibazo cyo kumenya niba umwimukira runaka hari igihe azahabwa uburyo bukurikije amategeko bwo gusubira muri Amerika ari ikibazo cy’inyungu z’igihugu.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Tugiye gukorana na bo kugira ngo wenda umunsi umwe, bisabye akazi gacye, bashobore kugaruka mu gihugu niba ari abantu beza, niba ari abantu nk’abo dushaka mu [gihugu] cyacu.”

Iyo gahunda yananenzwe. Depite Adriano Espaillat, Umunyamerika ukomoka muri ‘République Dominicaine’, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Ntiduha abantu ruswa kugira ngo bagende. Twubaka igihugu aho buri wese aba [yiyumva].”

Nyuma y’amezi atatu bamaze ku butegetsi, Perezida Trump n’abo bakorana bakomeje gushimagiza ibyo bagezeho bijyanye n’abimukira, bavuga ko umubare w’abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko wagabanutse.

Imibare y’urwego rwa gasutamo no gucunga umutekano w’imipaka yagaragaje ko habayeho umuhigo w’abantu ba mbere bacyeya, barenga gato 7,000, batawe muri yombi ku mupaka w’Amerika na Mexique mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Yishyingikirije kwiyongera kw’ahantu ho gufungirwa mu gihugu h’ikigo cy’ubugenzacyaha cya minisiteri y’umutekano mu gihugu gikora iperereza ku binjira mu gihugu, Trump yanavuze ko gahunda ye irimo gutanga umusaruro.

Ku rundi ruhande, kugeza ubu ubutegetsi bwa Trump ntiburashobora kwirukana mu gihugu abimukira benshi nkuko yabisezeranyije, ndetse inkiko zatambamiye amagerageza ye yo gukuraho uburenganzira ku bwenegihugu bwa kavukire ku bana bamwe.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *