M23 yemeje uruzinduko rw’uwahoze ari Perezida wa DRC ‘Joseph Kabila’ mu mujyi wa Goma

M23 yemeje uruzinduko rw’uwahoze ari Perezida wa DRC ‘Joseph Kabila’ mu mujyi wa Goma

Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yageze mu mujyi wa Goma, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23.

Mu ijambo yavuze ku wa gatanu nijoro, Kabila yatangaje ateganya kujya i Goma “mu minsi iri imbere”, gusa kugeza ubu ntaremeza ubwe ko yahageze.

Lawrence Kanyuka umuvigizi w’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma yatangaje ku rubuga ati: “Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe”.

Col Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 na we yemeje iyi nkuru, yita Kabila “umusirikare wa rubanda”.

Mu itangazo, Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko yishimiye kugaruka kwa Joseph Kabila mu gihugu cye.

Ati: “Yahisemo neza, aho kuguma mu buhungiro”.

Nangaa yongeyeho ko Kabila ahawe ikaze i Goma igice cya DR Congo yise ko kitarimo “ugukurikiranwa kubera politike, gukatirwa urwo gupfa…”

Mu kwezi gushize igihe hadukaga ibihuha ko Kabila yageze i Goma ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangiza ibikorwa byo kumukurikirana mu butabera, ndetse busaba ko imitungo ye ifatirwa.

Ibi Kabila yarabinenze avuga ko ari “ibyemezo bihutiyeho” byafashwe na leta, byarimo guca mu gihugu ishyaka rye rya PPRD (‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie’) no gufatira imitungo ye.

Mu cyumweru gishize sena ya DR Congo Kabila abamo nk’umusenateri ubuzima bwe bwose yamukuyeho ubudahangarwa nyuma y’ubusabe bw’ubushinjaha bwa gisirikare bwifuza guhita bumukurikirana ku byaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23.

Kuregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare byakurikiye ibyatangajwe n’uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi muri Gashyantare(2) uyu mwaka yavuze ko Kabila ari we muntu “nyawe uri inyuma y’ibi byose”, amushinja gufasha umutwe wa M23.

Mu kumusubiza, muri Werurwe (3) Kabila yabwiye abanyamakuru ari muri Afurika y’Epfo ati: “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze uyu munsi].”

Kabila w’imyaka 53, yaherukaga muri DR Congo mu mpera za 2023 avuga ko agiye ku mpamvu z’amasomo muri Afurika y’Epfo.

Muri ijambo rye ryo ku wa gatandatu yumvikanishije ko yiteguye guhangana agira ati: “Nk’umusirikare, narahiriye kurinda igihugu kugeza ku gitambo kiruta ibindi byose [urupfu]. Ejo nari ku butegetsi, uyu munsi sindi ku butegetsi, [ariko] nkomeje kuba indahemuka kuri iyo ndahiro kurusha mbere hose.”

Gusubira kwa Joseph Kabila muri DR Congo hari icyo bivuze…

Joseph Kabila ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri politike ya DR Congo akagirayo n’abamushyigikiye benshi. Imbaraga ze ari imbere mu gihugu zishobora gutera impungenge ubutegetsi buriho.

Mu gihe Kabila yahita atangira ibikorwa byo gushyigikira umutwe wa AFC/M23 bishobora gushyira igitutu ku nzira y’ibiganiro by’amahoro irimo kugeragezwa na Amarika na Qatar.

Kabila, mbere yavuze ko yaba aje gufasha gushaka ibisubizo ku bibazo bya DR Congo, kugeza ubu ntibizwi neza niba yakwifatanya na M23 cyangwa yakwinjira mu bikorwa byo gushaka amahoro muri rusange.

Mu gihe yakwifatanya na M23 bishobora gufasha uyu mutwe Kinshasa ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba kugira ijambo no kumvikanisha impamvu urwana.

Ikindi, ni uko kongera gukorana kwe na Corneille Nangaa bari mu gihugu bishobora gutera impungenge Kinshasa.

Mu 2017 ubwo hategurwaga amatora ya 2018, Corneille Nangaa wari perezida wa komisiyo y'amatora ahereza ikarita y'itora Perezida Joseph Kabila

PHOTO/ PRESIDENCE RDC

Mu 2017 ubwo hategurwaga amatora ya 2018, Corneille Nangaa wari perezida wa komisiyo y’amatora ahereza ikarita y’itora Perezida Joseph Kabila

Ibi byaba bishimangiye ibyo Kinshasa imaze igihe ishinja Kabila byo kuba ari inyuma ya AFC/M23.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko nyuma yo kugera ku butegetsi Tshisekedi yanze gukurikiza ‘amasezerano y’ibanga’  yabaye mbere y’amatora  hagati ye na Kabila, y’uburyo bagomba gusaranganya ubutegetsi ubwo yabumuhaga mu 2019.

Ibyo byaje kwemezwa na Corneille Nangaa  ubu ukuriye AFC/M23 – wahoze ari perezida wa komisiyo y’amatora ya DR Congo, wagiranye ibibazo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma yo kuvuga bimwe mu byari muri ayo masezerano. Ibi, uruhande rwa Tshisekedi rwarabihakanye ruvuga ko ari ibinyoma.

Ku rundi ruhande, mu gihe Joseph Kabila muri DR Congo yashyira umuhate mu gushaka amahoro nta ruhande abogamiyeho, umuhate we ushobora gutanga umusaruro kubera imbaraga za politike bizwi ko afite mu gihugu.

Ashobora kuba ingenzi mu buhuza hagati ya M23 na Kinshasa, hagati ya Nangaa na Tshisekesi, abagabo bombi azi neza.

Ibi bishobora kuganisha ku bwumvikane bushya bwa politike hagati ya AFC/M23 na Kinshasa, ndetse na Kabila ubwe ushobora kuba agifite intego n’ibyifuzo bya politike, nyuma y’imyaka 18 yamaze ku butegetsi.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *