Masai Ujiri yashimye u Rwanda na Perezida Kagame bashyigikiye ‘Giants of Africa’

Masai Ujiri yashimye u Rwanda na Perezida Kagame bashyigikiye ‘Giants of Africa’

Masai Ujiri, yasabye urubyiruko rw’Afurika kwizera ubushobozi bwabo, gukura bafite intego, ndetse no gufasha abandi mu rugendo rwabo, ashimira u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu bashyigikiye iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.

Ibi Ujiri yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, mu nama yabereye muri BK Arena y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko, ibanziriza ibirori byo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa.

Iyi nama y’itabiriwe n’abagera ku 2,000, baturutse mu bihugu 20 bya Afurika, ikaba imwe mu bikorwa bitandukanye byateguwe mu iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera i Kigali guhera ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025.

Abandi bitabiriye iyi nama barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi , Jean-Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire, na Fred Swaniker, watangije African Leadership University (ALU).

Mu ijambo rye, Masai Ujiri yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, n’Umuryango Imbuto Foundation, ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda kubwo gushyigikira igikorwa cya ‘Giants of Africa’ kireba urubyiruko.

Yavuze ko yumvise ibyishimo bidasanzwe mu kubona uburyo abantu bo muri Afurika bafatanya kandi bagashyigikira ibikorwa nk’ibi.

Masai usanzwe ari mu bayobozi bakomeye ba Toronto Raptors yo muri NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko hari igihe nyina yajyaga amubaza icyo Basketball izamufasha.

Ati “Mama yanyuzagamo igihe kimwe, akambaza ngo, ‘Ese Basketball izagufasha iki? Izaguteza imbere?’ Ariko ubu, iy’uyu munsi, ibiri gukorwa muri Basketball bituma abantu benshi bashobora kwikura mu bukene.”

Ujiri yakomeje abwira urubyiruko ko batagomba kwigereranya n’abandi ahubwo ko bakwiye kwiha agaciro no kumenya inkomoko yabo.

Ujiri yagarutse ku nzozi yakiranye avuga ko ibyo bo bakoreye atari ibyabo gusa, ahubwo ko ari iby’urubyiruko rw’uyu munsi, narwo arwibutsa ko rufite inshingano zo gukura bafite intego no gushyira imbere impinduka z’iterambere mu mugabane w’Afurika.

Yaboneyeho kandi gusaba urubyiruko kuba abavandimwe no kwitangira Afurika aho buri wese ahorana ishyaka mu buzima ryo gufasha bagenzi be kuzamuka.

Minisitiri Utumatwishima nawe yasabye urubyiruko gukora uko bashoboye mu guhindura Afurika, agaragaza ko Giants of Africa itanga icyizere kandi ko iki gikorwa cyiza cyatangirijwe mu Rwanda bizaba ikitegererezo ku buyobozi bwa Afurika, mu muco n’ibindi.

Minisitiri Utumatwishima yanasubiyemo ubutumwa bwa Perezida Kagame, aho yavuze ko hakwiye kurandurwa imyumvire ibiri mu bantu, ariyo “guhora bategereje ko hari uwabateza imbere” no guhora bashinja abandi ibibazo by’Afurika.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *