Kamonyi: Yabaye icyamamare aho atuye kubera umukino w’igisoro

Kamonyi: Yabaye icyamamare aho atuye kubera umukino w’igisoro

Rosalia Mukandekezi utuye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo ni umwe mu bagore mbarwa bakina umukino w’igisoro (cyangwa urubugu mu Kirundi).

Uyu mukecuru avuga ko amaze imyaka isaga 50 akina uyu mukino, avuga ko usa n’aho ari karande mu muryango we.

Uretse gukina byo kwishimisha no gusabana n’abandi, Mukandekezi, w’imyaka 65, anitabira amarushanwa y’uyu mukino ndetse amaze no kwegukana imidari ku rwego rw’igihugu.

Mu gace k’icyaro ka Karama, mu karere ka Kamonyi, ni ho Mukandekezi atuye.

Iwe uhasanga urujya n’uruza rw’abantu, cyane cyane abakuze, bagenzwa no gukina na we igisoro.

Igisoro ni umukino gakondo ubu usa n’ugenda ucika dore ko benshi mu bato nta bumenyi na busa bawufiteho, mu bihe byo hambere wasaga n’umwihariko w’abagabo.

Yagize ati: “Natangiye kuwukina nkiri akana gato k’imyaka nka 10. Data na we navutse awukina. Yatubwiraga ko bajyaga kuwukina ibwami ndetse ko hari n’abagore bacye bawukinaga ariko bo bakajya mu gikari. Ni we watumye unshishikaza”.

Mukandekezi avuga ko yavukiye i Nyanza ku gicumbi cy’umuco – hahoze ari ibwami – ariko ubu atuye mu karere ka Kamonyi.

Ubuhanga bwa Mukandekezi muri uyu mukino bwatumye agira igitinyiro ndetse agera n’aho ahagararira akarere n’intara muri uyu mukino ku rwego rw’igihugu.

Agira ati: “Ku karere batangiye amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup baravuga ngo niba hari n’umugore uhari ntasigare. Ngiye ndatsinda mu rwego rw’intara.”

Yerekana umudari w’umuringa (bronze) avuga ko yatsindiye mu mwaka wa 2023 mu marushanwa yari yabereye i Huye, na ho ho muri iyo ntara y’amajyepfo, ndetse n’undi mudari yatsindiye mu 2024 mu marushanwa yabereye i Rubavu, mu burengerazuba bw’igihugu.

Ubwo namusuraga aho atuye mu gace k’icyaro k’umurenge wa Karama, nasanze Mukandekezi arimo kubuguza na Elias Usabuwera waba nk’umuhungu we. Namubajije uko uyu mukecuru abonwa muri aka gace.

Ati: “Kubera mukecuru asa n’aho ari we ucyizi [igisoro] wenyine, ubona bisa n’ibidasanzwe. Baba bavuga bati ‘uyu muntu uzi igisoro ari umubyeyi…'”

Urugo rwa Mukandekezi, ruri hafi y’umuhanda, rwabaye nk’ihuriro ry’ibyiciro byose, cyane cyane mu masaha y’umugoroba ubwo abantu baba bakitse imirimo.

Umusaza Valens Hategekimana ni umwe mu bahansanze aje gukina. Na we avuga ko afitiye icyubahiro uyu mukecuru ubona bari mu kigero kimwe cy’imyaka.

Yagize ati: “Iyo yaduserukiye tuba dufite igishyika cyinshi, tubaza amakuru buri kanya. Yatsinda tugakomera amashyi rimwe. Nkanjye iyo antsinze numva akantu k’ipfunwe gato ariko umuvuno namuhaye ugatuma atsinda sinongera kuwumuha. Nanjye nkamugaragura!”

Ku batazi iby’uyu mukino bashobora kuwufata nk’uwo gutakaza igihe gusa ariko Mukandekezi avuga ko umufatiye runini no ku buzima bwe.

“Uyu mukino utuma nduhuka mu mutwe. Nka twe bakuru hari igihe uba utekereza byinshi ariko iyo uri gukina urabyibagirwa.

“Ikindi uyu mukino utuma dusabana. Nk’ubu mba mpamagara nk’abantu b’i Rusizi twahujwe n’igisoro… Igihe cyose nzaba ngihumeka nzakomeza kuwukina.”

Igisoro ni umukino benshi mu bato batazi ndetse utanagaragara ku rutonde rw’iyo leta y’u Rwanda ishyiramo imbaraga.

Gusa abatsimbaraye ku muco bo bashobora kuba batakwifuza ko wazima. Mukandekezi avuga ko harimo gutegurwa uburyo yakwifatanya n’abandi mu kwigisha uyu mukino kugira ngo utazacika burundu.

Rosalia Mukandekezi avuga ko igihe cyose azaba agihumeka azakomeza gukina igisoro

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui