Umunyu, amakara n’uduti: Imyumvire igihungabanya isuku y’amenyo mu Banyarwanda
Mu gihe bamwe mu baturage bafata ko koza amenyo ari igikorwa gisanzwe cya buri munsi, hari abandi bagikoresha uburyo butandukanye mu kwita ku isuku yayo, butari ngombwa ko buba bwizewe cyangwa bwemewe n’abaganga b’amenyo.
Mu kiganiro Impuruza.net yagiranye n’abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, hagaragaye uburyo bamwe muri bo bagikoresha ibintu byo mu rugo mu mwanya w’ibikoresho byabugenewe byo koza amenyo.
Umwe muri bo yasobanuye uburyo akoresha umunyu, agira ati: “Ufata umunyu muke, ukibroshesha mu kanwa.”
Undi mugabo avuga ko iyo abuze umuti w’amenyo uzwi nka Colgate, yitabaza amakara. Ati: “Iyo nta Colgate mfite, mponda amakara nkakoresha agafu kayo n’uburoso nkibroshesha, kandi amenyo aracya cyane.”
Naho umusaza twaganiriye avuga ko akoresha agati gakondo mu koza amenyo no gukuramo ibisigazwa by’ibiryo biba byahagamye hagati yayo.
Ati: “Kutabrosa bituma urwara amenyo, n’ishinya ikakurya cyane! Njye narabikemuye kuko nkoresha agati keza, nkasoza nkakabika. Kamfasha koza amenyo no guhaganyura ibiryo biba byahagamye hagati y’amenyo.”
Iyi myumvire n’ubu buryo butandukanye bugaragaza ko hakiri icyuho mu bumenyi bw’uko isuku yo mu kanwa ikwiye gukorwa, ndetse n’uko abantu bamwe bashobora kwitiranya isuku y’amenyo n’uburyo bwo kuyatuma agaragara nk’ayera gusa.
Imibare igaragaza uburemere bw’ikibazo mu Rwanda
Ntabwo ari ikibazo kigarukira ku buhamya bw’abaturage gusa. Ubushakashatsi bwa mbere ku buzima bw’amenyo n’ubuzima bwo mu kanwa mu Rwanda (National Oral Health Survey), bwakozwe ku bantu 2,097, bugaragaje ko 64.9% bari barigeze kugira indwara zo kwangirika kw’amenyo, mu gihe 54.3% bari bafite amenyo yangiritse ataravuwe.
Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu bantu bakuru bafite imyaka 20 kuzamura, 60% bari bafite imyanda ikomeye ifata ku menyo (dental calculus), naho 70.6% bari batarigeze bajya kwisuzumisha ku muganga w’amenyo.
Ibi byagaragaje ko ikibazo atari ukubura isuku y’amenyo gusa, ahubwo ko no kubona serivisi zo kuyavura no kuyasuzumisha bikiri imbogamizi kuri bamwe.
Ikindi, ubushakashatsi bw’igihugu ku mpamvu zitera indwara zitandura (Rwanda STEPS Survey 2022), bwakozwe ku bantu 5,776 bafite imyaka 18-69, bwagaragaje ko: 66.9% gusa ari bo bavuze ko basukura amenyo nibura rimwe ku munsi.
19.3% gusa ni bo bayasukuraga nibura kabiri ku munsi.
57.1% bari batarigeze bahabwa serivisi zo kwita ku menyo.
11.4% gusa bari baragiye kwa muganga w’amenyo mu mezi 12 yari abanje.
Muri abo bakoresha umuti w’amenyo, 81.7% bavuze ko bakoresha uwongerwamo umunyungugu wa Fluoride, ufasha mu kurinda amenyo kwangirika.
Iyi mibare igaragaza ko hakiri icyuho mu kwimakaza isuku y’amenyo ya buri munsi no gushishikariza abantu kwisuzumisha hakiri kare.
Indwara zo mu kanwa zikomeje kugaragara mu mavuriro
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima na Rwanda Biomedical Centre (RBC) y’ibyakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 habaruwe abantu 1,207,282 bagannye serivisi z’ubuvuzi kubera ibibazo byo mu kanwa, ugereranyije na 1,244,555 mu mwaka wari wabanje.
Muri iyo raporo, indwara zo kwangirika kw’amenyo (dental caries) zari 732,767, zingana na 61.8% by’ibibazo by’amenyo byagaragaye muri uwo mwaka.
Hakurikira indwara z’ishinya zitwa acute gingivitis, zari 178,220 (15%), n’indwara zifata ingiramubiri zifashe amenyo (periodontal disease), zari 113,811 (9.6%).
Iyi mibare yerekana ko indwara z’amenyo n’iz’ishinya zigikomeje kuba ikibazo gikomeye mu mitangire ya serivisi z’ubuzima mu Rwanda. 
Imyumvire n’amakuru atari yo bikomeje kuba imbogamizi

Muganga w’amenyo n’indwara zo mu kanwa, Bitwayiki Ngendahimana Leandre, ufite ivuriro mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kimwe mu bitera ubwiyongere bw’ibibazo by’ubuzima bwo mu kanwa ari ukubura amakuru ahagije ku buryo bwo kwita ku menyo, ndetse n’abafite amakuru atari yo.
Yagize ati: “Urebye icyo maze kubona mu gihe maze muri uyu mwuga, ni ukutagira amakuru! Abaturage nta makuru bafite, ariko si uko na none batayafite koko, ahubwo bafite atari yo. Ni ikibazo cy’imyumvire, urebye ni cyo kibazo gihari, kandi kiri ku rwego rusange. Abantu bose, baba abakomeye, aboroheje, abize n’abatarize, abato n’abakuru, usanga ari ikibazo bahuje.”
Akomeza avuga ko iyo abaturage barushaho gusobanukirwa uburyo bwo kwita ku isuku yo mu kanwa, indwara nyinshi zishobora kwirindwa.
Ati: “Abanyarwanda nibamara kumenya neza isuku yo mu kanwa, za ndwara zose batubwira 80% zirindwa zizacika! Isuku irigwa.”
Icyakora, ni ngombwa kumenya ko iyi mibare ya 80% ari igitekerezo cyatanzwe n’uyu muganga mu kiganiro twagiranye, bityo ntituyigaragaze nk’ibarurishamibare ryemejwe n’ubushakashatsi tutarabona isoko ribyemeza.
Abana bashobora kuba igisubizo cy’ejo hazaza
Nubwo ubukangurambaga ku isuku y’amenyo bukenewe mu byiciro byose by’abaturage, inzobere mu kurengera no guteza imbere imibereho myiza y’abana zigaragaza ko kubatoza iyi myitwarire bakiri bato bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka umuco w’isuku.

Umuyobozi Mukuru wa SOS Children’s Villages Rwanda, Kwizera Jean Bosco, avuga ko amashuri abanza akwiye kugira uruhare rukomeye mu kwigisha abana uko bita ku isuku y’amenyo.
Yagaragaje ko hari amashuri yatangiye gushyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri koza amenyo bakiri ku ishuri, nyuma yo gufata amafunguro ya saa sita.
Yagize ati: “Kwiborosa umaze kurya, umwana aba yirinze za ndwara zose yari kurwara! Ibyo kugira ngo bigerweho ushobora kwibaza niba ari ibisaba amafaranga, hakenewe ingengo y’imari runaka n’ibindi. Ibyo byose nta byo uzakenera. Hari ibigo by’amashuri byatangije uwo mushinga kandi biri gutanga icyizere cyiza ku buzima bw’amenyo y’abana.”
Akomeza avuga ko ayo mashuri akorana n’ababyeyi mu kubona umuti w’amenyo ukoreshwa n’abana, aho hagurwa umuti ushobora kumara amezi abiri, abana bakajya bawukoresha nyuma yo gufata amafunguro ya saa sita.
Ibi kandi bihura na gahunda y’igihugu yo guteza imbere isuku y’amenyo mu mashuri, igaragara muri raporo ya RBC ya 2024/2025, igamije kwinjiza inyigisho z’isuku y’amenyo mu mashuri, hagashyirwaho gahunda zo koza amenyo buri munsi, kwigisha abana uburyo bukwiye bwo kuyasukura no kongera ubufatanye hagati y’abarimu, ababyeyi n’abakozi b’ubuzima.

Amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo n’uburyo bwo kuyakosora
Nubwo abantu benshi bashobora kuba bazi ko bagomba koza amenyo buri munsi, hari n’igihe babikora mu buryo butari bwo, bikagabanya ubushobozi bwo kuyasukura no kurinda ishinya.
Dushingiye ku mabwiriza y’ishyirahamwe ry’abaganga b’amenyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (American Dental Association – ADA), hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye kwitaho.
1. Gukoresha uburoso bukomeye
Uburoso bukomeye bushobora gukomeretsa ishinya no kwangiza ubuso bw’amenyo igihe umuntu abusukisha ingufu nyinshi. Ni byiza guhitamo uburoso bworohereye (soft-bristled toothbrush).
2. Kumara igihe kirekire ukoresha uburoso bumwe
Uburoso bw’amenyo bukwiye guhindurwa buri mezi atatu cyangwa ane, cyangwa mbere yaho igihe ubwoya bwabwo bwatangiye kwangirika no guhindura imiterere.
3. Kumara igihe gito woza amenyo
Abantu bakwiye koza amenyo nibura iminota ibiri, kabiri ku munsi, bakoresha umuti w’amenyo urimo Fluoride.
4. Kwibagirwa koza ururimi
Ururimi rushobora kugira ibisigazwa by’ibiryo na bagiteri. Ni yo mpamvu na rwo rukwiye gusukurwa buhoro igihe umuntu arimo kwita ku isuku yo mu kanwa.
5. Kurya isukari nyinshi
Ibiryo n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi byongera ibyago byo kwangirika kw’amenyo. Ni byiza kugabanya ibyo kurya n’ibinyobwa biryohereye kenshi.
6. Koza amenyo mu buryo budakwiye
Ni ngombwa koza amenyo yose, imbere, inyuma no ku buso bukoreshwa mu guhekenya. ADA isaba gushyira uburoso ku mfuruka ya dogere 45 hafi y’ishinya, ugakoresha ingufu nke n’utwimikorere tugufi, aho kuyashishimura.
7. Kutita ku isuku y’ahari hagati y’amenyo no kutisuzumisha kwa muganga
Uburoso busanzwe ntibushobora kugera neza ahantu hose hagati y’amenyo. Ni yo mpamvu ari ngombwa gukoresha ibikoresho byabugenewe byo gusukura hagati yayo, nka dental floss, no kujya kwa muganga w’amenyo kugira ngo asuzume ubuzima bwo mu kanwa kandi atange inama zijyanye n’uko umuntu ameze.
Isuku y’amenyo ni ishoramari ku buzima
Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO) ugaragaza ko indwara zo mu kanwa zigera ku bantu hafi miliyari 3.7 ku isi hose, nubwo nyinshi muri zo zishobora kwirindwa hakoreshejwe ingamba z’ibanze z’isuku no kwivuza hakiri kare.
WHO igaragaza kandi ko kurya isukari nyinshi, kunywa itabi, inzoga no kutita ku isuku yo mu kanwa biri mu mpamvu zishobora kongera ibyago byo kurwara indwara zo mu kanwa.
Nubwo bamwe mu baturage bagifata ko isuku y’amenyo ishingiye ku kuyasukura akoresheje umunyu, amakara cyangwa ibindi bikoresho gakondo, inzobere mu buvuzi bw’amenyo zishimangira ko kwita ku menyo bisaba gukoresha uburyo bwizewe kandi bwemewe n’ubuvuzi.
Kugira amenyo meza ntibishingira gusa ku kuba asa neza, ahubwo ni no kugira ubuzima bwiza bwo mu kanwa, umuntu akarya neza, akavuga neza kandi akirinda uburibwe n’izindi ngaruka ziterwa n’indwara z’amenyo.


