Ngororero: Ihohoterwa rikorerwa abagabo ryavuye kuri 4% rigera kuri 23,1% mu myaka itanu

Ngororero: Ihohoterwa rikorerwa abagabo ryavuye kuri 4% rigera kuri 23,1% mu myaka itanu

Ihohoterwa rikorerwa abagabo mu Karere ka Ngororero ryaratumbagiye ku kigero gishaririye mu myaka itanu ishize, aho abagaragaje ko bahuye na ryo bavuye kuri 4% mu 2019/2020 bagera kuri 23,1% mu 2025, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (DHS 7).

Iyi mibare igaragaza impinduka ikomeye mu bipimo by’ihohoterwa rikorerwa abagabo muri aka Karere, kuko mu 2014/2015 abari barahuye na ryo bari 16,5%, mbere y’uko iki gipimo kigabanuka cyane mu bushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020.

Icyakora, imibare mishya yo mu 2025 igaragaza ko iki kibazo cyongeye gufata indi ntera, aho igipimo cyazamutseho amanota 19,1 ku ijana ugereranyije n’icyari cyagaragaye mu bushakashatsi bwabanje.

Ibi bivuze ko mu gihe Ngororero yari yaragaragaje igabanuka rikomeye ry’iki kibazo mu 2019/2020, mu myaka yakurikiyeho hongeye kugaragara izamuka rikomeye ry’abagabo bagaragaza ko bahuye n’ihohoterwa.

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara ubwo hamurikwaga ibyavuye muri DHS 7 mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 02 Ugushyingo 2026.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko izamuka ry’ibipimo by’ihohoterwa rikorerwa abagabo rishobora kuba rifitanye isano n’uko abagabo bagenda barushaho kumenya uburenganzira bwabo no gutinyuka gutangaza ihohoterwa bakorerwa.

Yagaragaje ko bidakwiye guhita hafatwa umwanzuro ko abagore barushijeho kugira amahane, ahubwo ko bishoboka ko ihohoterwa ryabagaho no mu myaka yashize ariko abagabo ntibabone uburyo cyangwa ubushake bwo kurigaragaza.

Ati: “Ntabwo mvuga ko byiyongereye kubera ko abagore wenda bagize amahane kurushaho, ahubwo bishobora kuba ari uko abagabo batangiye kubigaragaza. Ubu amakuru arihuta, bityo ikitaramenyekanaga kera ubu kikaba kimenyekana. Ntitwavuga ko kera bitabagaho.”

Guverineri yanagarutse ku kuba hari abantu bashobora kuba batarasobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bakitiranya uburenganzira n’ububasha bwo guhohotera abandi.

Yashimangiye ko nta muntu wemerewe guhohotera undi, hatitawe ku gitsina, kuko ihohoterwa rishobora gukorerwa abagabo, abagore ndetse n’abana.

Ati: “Nta muntu n’umwe wemerewe guhohotera undi, yaba umugore, yaba umugabo, yaba ababyeyi bahohotera abana. Ni ngombwa ko tumanuka tugakangurira abaturage bacu ko kizira rwose guhohotera uwo ari we wese.”

Ngororero si yo yonyine yagaragayemo itumbagira ry’abagabo bahohoterwa

Nubwo Ngororero yagaragayemo izamuka rikomeye, si ko Karere konyine ko mu Ntara y’Iburengerazuba kagaragayemo impinduka mu bipimo by’ihohoterwa rikorerwa abagabo.

Mu Karere ka Rubavu, iki gipimo cyazamutse kiva kuri 16,4% mu 2014/2015 kigera kuri 31,6% mu 2019/2020, naho mu 2025 kigera kuri 39,2%.

Ku rundi ruhande, Karongi ni yo yagaragayemo igabanuka rikomeje ry’iki kibazo. Mu 2014/2015, abagabo 34,5% bari barahuye n’ihohoterwa, mu 2019/2020 bagera kuri 31,7%, naho mu 2025 bagera kuri 15,2%.

DHS 7 igaragaza ko no ku rwego rw’igihugu muri rusange, ibipimo by’ihohoterwa rikorerwa abagabo byagize impinduka mu myaka itandukanye.

Mu 2014/2015, abagabo 19,8% bari barahuye n’ihohoterwa. Mu 2019/2020 iki gipimo cyaragabanutse kigera kuri 18,3%, ariko mu 2025 cyongera kuzamuka kigera kuri 23,2%.

Iyi mibare ishimangira ko ihohoterwa rikorerwa abagabo rikiri ikibazo gisaba kwitabwaho, haba mu rwego rwo gukumira ibikorwa birigaragaza no gushishikariza abarikorerwa kubivuga kugira ngo bafashwe.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko bugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwegera abaturage, kubasobanurira ububi bw’ihohoterwa no kubafasha kugira imyumvire ishingiye ku kubahana no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

HABIMANA Bonaventure

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui