“Umugani ni inzira ndende ishingiye k’umuco, ubufatanye,…” – Min Habimana Dominiko
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, mu birori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Musanze, aho abaturutse mu nzego zitandukanye, abaturage n’urubyiruko bahuriye mu gikorwa cy’amateka n’umuco nyarwanda.
Minisitiri Habimana yavuze ko Umuganura ari umunsi udasanzwe mu mateka y’Abanyarwanda, ukomoka ku mizi y’umuco wabo kuva ku ngoma ya Gihanga Ngoma 100, kandi ko ari igihe cyo kwishimira umusaruro w’imyaka, ibikorwa n’ubufatanye bugeza ku iterambere.
Yagize ati: “Kwizihiza umuganura ni umwanya wo gushima ibyo twagezeho, gufata ingamba zo kurushaho gukora, kongera kwiyemeza gusigasira umuco wacu, no kubaka ubumwe buhamye hagati y’abanyarwanda, abantu bamwe batekereza ko umuganura ari ugusangira gusa, yego gusangira ni igicye cy’uyu muhango kimwe, ariko sicyo cyonyine, umuganura ni igikorwa cy’umwaka wose kigizwe n’inzira ndende yo guhiga.”
Yakomeje ashimangira ko kwizihiza Umuganura bituma abantu bongera kwiyemeza gusigasira umuco, kurushaho gukora neza no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda.
Ati: ’Kwifatanya namwe ni igikorwa cy’ishema n’isheja, ariko by’umwihariko ni uguhamya ko dukomoka hamwe, dusangiye umurage umwe, kandi twubakiye ku nkingi zimwe.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, igaragaza akamaro ko gusigasira umuco nk’urufatiro rw’iterambere rirambye ry’igihugu.
Uyu muhango waranzwe no kugaragaza imirimo y’indashyikirwa yakozwe mu nzego zitandukanye, imurikabikorwa by’abaturage, kwereka igihugu umusaruro w’imyaka n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa, byose bigaragaza iterambere rishingiye ku bushobozi bw’Abanyarwanda ubwabo.
Muri uyu muhango abana bahawe amata n’amagi nk’ikimenyetso cyo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Muri ibi birori kandi abaturage bane bahawe inka zo korora nka kimwe mu bimenyetso by’umuco nyarwanda, aho Abanyarwanda borozaga bagenzi babo, ndetse n’Umwami akabagira abaturege be inka.









