Abakunzi ba Rayon Sports barasaba ko Murenzi Abdallah aba ‘CEO’ w’ikipe yabo
Umukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane uw’ikipe ya Rayon sports ahora yifuza ko ihora ku isonga mu ntsinzi, ubu rero siko byifashe muri Iyi kipe.
Abahuriye muri ‘Fanbase’ babifashijwemwo n’urwego rw’ikirenga bemeje ko Murenzi Abudlah agomba kuba CEO w’ikipe ya Rayon sports.
Ubwo hateranaga inama yo kwemeza Murenzi Abudlah ku nshingano zo kuba CEO w’ikipe ya Rayon sports, benshi batunguwe no kubona Perezida wayo Twagirayezu Thadee abatunguje ko Uwimpuhwe Liliane ari we bahaye izo nshingano, umwe k’uwundi bahise babyamaganira kure bavuga ko ingingo zifatirwa mu nama ziba zigomba gushyirwa mubikorwa.
Ubu rero byatangiye gusakara ko ikipe ya Rayon sports ifite abayobozi (CEO) babiri , ese ujya munshingano n’uwuhe? Mugihe habura iminsi mike ngo shampiyona 2025/2026 itangire mu ikipe ya Rayon sports harimo akavuyo hagati y’umutoza n’abakinnyi.
Kuba rero Twagirayezu Thadee akomeje kudahuza nabo bakorana bamwe bakegura nawe biraboneka ko agomba kwegura.
Kuba ikipe ya Rayon sports ifite amadeni menshi nabyo bizaba ikibazo gikomeye. Kuba haraguzwe abakinnyi badashoboye hakirukanwa umukinnyi nka Kanamugire Roger. Mugihe hategerejwe imyanzuro hagati y’uzaba CEO w’ikipe ya Rayon sports birakekwa ko n’ibyavuzwe byo kugura imigabane bitagikunze.

