Green Amayaga mu cyiciro gishya: Abaturage ba Gisagara bavuga uko yahinduye imibereho yabo n’ibidukikije

Green Amayaga mu cyiciro gishya: Abaturage ba Gisagara bavuga uko yahinduye imibereho yabo n’ibidukikije

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije, gahunda ya Green Amayaga yinjiriye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’aho icyiciro cya mbere kimaze imyaka itandatu gitanga umusaruro ushimishije mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku wa 30 Gicurasi 2026, mu Karere ka Gisagara habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cya Green Amayaga no gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cyayo, mu birori byahuriranye n’Icyumweru cy’Igihugu cyahariwe Ibidukikije. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, abafatanyabikorwa mu iterambere, abayobozi b’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage bungukiye muri uwo mushinga.

Mbere y’umuhango nyirizina, abayobozi, abafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (GEF) n’abaturage bifatanyije mu Muganda rusange wakozwe hagamijwe kubungabunga ibidukikije no gukomeza ibikorwa byo gusana urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye yavuze ko Green Amayaga yabaye igisubizo ku bibazo by’ibidukikije byari bimaze igihe byugarije akarere ka Amayaga, birimo amapfa, isuri ndetse n’iyangirika ry’ubutaka n’amashyamba.

Yagaragaje ko ibikorwa byakozwe muri iyi myaka byagize uruhare rukomeye mu gusubiza ubuzima urusobe rw’ibinyabuzima no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Ibyagezweho ntabwo bizasubira inyuma kuko abaturage ubwabo bamaze kubigira ibyabo kandi bafite ubushake bwo kubikomeza no kubibungabunga.”

Yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego zitandukanye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, ashimangira ko umushinga wagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage, guteza imbere abagore n’urubyiruko no kongera ubudahangarwa bw’imiryango.

Imibereho yarahindutse, ubutaka burasubirana

Mu byagezweho byagarutsweho harimo gutera miliyoni z’ibiti, gusana inkombe z’imigezi, kurwanya isuri no kugeza ku ngo n’amashuri uburyo bwo guteka bukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Umuhuzabikorwa Mukuru w’agateganyo wa Loni mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko umusaruro w’icyiciro cya mbere cya Green Amayaga ari gihamya y’uruhare rw’abaturage mu iterambere rirambye.

Yagize ati: “Ibyo twizihiza uyu munsi ni ibikorwa by’abaturage ubwabo. Mwahinduye ibikorwa by’umushinga mo impinduka zigaragara mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

Yavuze ko umushinga wagize uruhare mu guteza imbere ubworozi, ubuhinzi bw’ibiti by’imbuto, imirire myiza ndetse no gukoresha uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije, ibintu byafashije abaturage kuzamura ubuzima n’ubukungu bwabo.

Abaturage bavuga ko umushinga wabahinduriye ubuzima

Bamwe mu baturage bungukiye muri Green Amayaga bavuga ko impinduka zabayeho zigaragarira mu musaruro w’ubuhinzi no mu mibereho yabo ya buri munsi.

Birindwa Jean Paul yavuze ko kuva mu 2022, ibikorwa by’umushinga byafashije abaturage kubungabunga ubutaka no kongera agaciro kabwo, ku buryo ikibazo cy’isuri cyagabanutse cyane.

Ati: “Mbere ubutaka bwangirikaga buri gihe, ariko ubu bwarasubiranye kandi umusaruro warazamutse ku buryo bugaragara.”

Nyiraminani Josephine wo mu Karere ka Gisagara yavuze ko mbere y’umushinga yasaruraga umufuka umwe gusa w’ibigori, ariko nyuma yawo umusaruro ukazamuka ukagera hagati y’imifuka itatu n’itanu.

Yasobanuye ko amafaranga akura mu buhinzi ubu amufasha kwishyurira abana amashuri no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ibintu avuga ko byari bigoye mbere.

Ati: “Uyu mushinga wahinduye ubuzima bwacu. Ubu dufite icyizere cy’ejo hazaza kandi twiyemeje kubungabunga ibyo wagezeho.”

Icyiciro cya kabiri cyitezweho impinduka zirushijeho

Icyiciro cya kabiri cya Green Amayaga kizagurwa kikagera no mu turere twa Huye na Muhanga. Biteganyijwe ko kizashyira imbaraga mu micungire irambye y’ubutaka, guhanga imirimo no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abafatanyabikorwa bavuga ko icyiciro gishya kizibanda cyane ku guhindura umusaruro mo ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda nto zitanga akazi, bityo abaturage bakarushaho kubona inyungu zituruka ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Abitabiriye uyu muhango bahurije ku kuba intsinzi ya Green Amayaga yarashingiye ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abaturage. Bagaragaje ko gukomeza ubwo bufatanye ari byo bizatuma ibyagezweho biramba kandi bikagirira akamaro ibisekuru bizaza.

Abaturage basaga 415.000 bamaze kungukira mu mushinga Green Amayaga, hanahangwa imirimo irenga 100.000 ibungabunga ibidukikije, hanasanwa kandi ibihumbi bya hegitari by’ubutaka bwangiritse; mu gihe icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga gifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika cyamaze gutangira gushyirwa mu bikorwa.


 

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui