Kivu Beach Summer Expo & Festival iha Karongi icyerekezo gishya mu guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari
Abateguye Kivu Beach Summer Expo & Festival bavuga ko iri serukiramuco rigamije guhindura Akarere ka Karongi igicumbi cy’ubukerarugendo, ubucuruzi n’imyidagaduro ishingiye ku Kiyaga cya Kivu, nyuma y’uko ubwitabire bwaryo bwazamutse cyane ugereranyije n’umwaka ushize.
Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangiye ku wa 15 Kamena rikazasozwa ku wa 4 Nyakanga 2026, umunsi u Rwanda rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32. Imurikagurisha ribera ku isoko rya Bwishyura ryahuje abamurika ibikorwa bagera kuri 90 baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.
Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd, Iyamuremye Yves, yavuze ko uyu mwaka bongeye kwagura ibikorwa bigize iri serukiramuco, birimo imurikagurisha rimaze iminsi 10, Car Free Zone, amarushanwa yo gutwara amato azwi nka Kugashya ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere ubukerarugendo.
Ati: “Intego yacu ni ukwereka abantu ko Ikiyaga cya Kivu atari ahantu ho kurobera gusa cyangwa ahashobora guteza ibyago, ahubwo ko ari umutungo ushobora kuvamo ubukerarugendo, akazi n’ubucuruzi bifasha abaturage kwiteza imbere.”
Yasobanuye ko gahunda ya Car Free Zone, yatangiye ku wa 1 Nyakanga, ibereye bwa mbere mu Karere ka Karongi nyuma yo gukorerwa mu mijyi nka Kigali na Rubavu.
Ati: “Buri munsi twakira abantu bari hagati y’ibihumbi bitanu na bitandatu. Ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bakiriye neza iki gikorwa kandi bafite inyota y’ibibahuza n’imyidagaduro.”
Mu bikorwa byakurikiwe cyane harimo amarushanwa yo gutwara amato ku Kiyaga cya Kivu, yitabiriwe n’amakipe y’abagore n’abagabo, aho abasiganwa bazengurutse intera ya metero 600 mbere yo guhemba amakipe yitwaye neza muri buri cyiciro.
Amwe muri ayo marushanwa yabereye kuri Chateau Le Marara, yitabirwa n’amakipe atanu y’abagabo n’atanu y’abagore, ahagarariwe n’abasare 20 baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Karongi.
Iyamuremye yavuze ko bafite gahunda yo kuzamura aya marushanwa akagera ku rwego rw’igihugu, aho uturere dutandukanye tuzajya duhatanira ibikombe, mu rwego rwo guteza imbere siporo yo mu mazi n’ubukerarugendo.
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi na PSF Karongi ku bufatanye bwatumye iri serukiramuco rigenda neza, anatangaza ko ibikorwa nk’ibi bizakomereza mu Karere ka Rubavu kuva ku wa 9 kugeza ku wa 19 Nyakanga.
Yagize ati:“Turateganya gukomeza kwagura ibi bikorwa. Kuba urujya n’uruza ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC rwarongeye gufungurwa bizadufasha kwakira abashyitsi benshi no guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo.”
Yanasabye abaturage baturiye Ikiyaga cya Kivu, abanyeshuri bari mu biruhuko n’abikorera gukomeza kwitabira iri serukiramuco, avuga ko ritanga amahirwe yo kwamamaza ibikorwa byabo no kubona amasoko mashya.
Perezida wa PSF Karongi, Ntwari Janvier, yavuze ko nubwo Expo isanzwe ari igikorwa ngarukamwaka, ubufatanye na Yirunga Ltd bwatumye uyu mwaka igira isura nshya.
Ati: “Twifuzaga ko abikorera batagarukira gusa ku kumurika ibyo bakora, ahubwo bakabona n’amahirwe yo kubicuruza no kumenyekanisha Akarere ka Karongi nk’ahantu heza ho gushora imari.”
Yavuze ko ubufatanye bwafashije kuzana abamurika baturutse mu tundi turere ndetse hanategurwa ibikorwa bishya birimo amarushanwa agaragaza impano z’urubyiruko nka Triathlon, ihuza koga, gusiganwa ku magare no kwiruka.
Nk’uko imibare ya PSF Karongi ibigaragaza, ubwitabire bwa Expo bwazamutse cyane, aho ubu buri munsi yakira abarenga ibihumbi bitatu, mu gihe umwaka ushize bari hagati ya 500 na 800 ku munsi.
Ntwari yavuze ko n’amahoteli akomeye arimo Chateau Le Marara, Bethanie Hotel na Delta Resort yitabiriye iri murikagurisha, ibintu agaragaza nk’ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi muri Karongi bikomeje gutera imbere.
Ati:“Icyo twifuza ni uko Karongi iba icyerekezo cy’abashoramari n’abakerarugendo. Tuzakomeza kwamamaza amahirwe ahari no gukomeza guteza imbere ibikorwa nk’ibi.”
Yatangaje kandi ko mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere hazatangazwa ku mugaragaro indi Festival nini izaba igamije gukomeza guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari mu Karere ka Karongi.
Amafoto:









Ntwari Janvier, umuyobozi wa PSF Karongi ashimira umwe mu bitabiriye imurikagurisha