Mu itangazo ryasohowe ku wa 8 Kanama 2026, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafashe iki cyemezo nyuma y’uko bwamenyeshejwe ibibazo byagaragaye muri iyo nyubako, bigasuzumwa mu gihe cy’igenzura ryakozwe mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umujyi wa Kigali wavuze ko muri ibyo bibazo harimo koherereza amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero mu gishanga, ndetse hakagaragara n’ibindi bikorwa bitubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’isuku n’isukura.
Ubuyobozi bwagaragaje ko nubwo abahagarariye inyubako bagiye bibutswa kenshi gukemura ibyo bibazo, hari ibyari bitarakosorwa, bigatuma hafatwa icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo imikoreshereze y’inyubako.
Mu itangazo ryawo, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko “iyi nyubako yafunzwe by’agateganyo kubera ko Ubuyobozi bwayo bwakomeje kwirengagiza gushyira mu bikorwa amabwiriza”agamije gukemura ibibazo byagaragajwe.
Iki cyemezo kandi ngo kigamije gukumira ko uwo mwanda ukomeza kwangiza ibidukikije ndetse ukagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Umujyi wa Kigali wavuze ko amazi yanduye yagaragaye atemba mu bishanga, mu miyoboro y’amazi no muri za ruhurura, ibintu bishobora guteza umwanda no kwangiza ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye Ubuyobozi bw’Inkundamahoro kwihutira gukemura ibibazo byose byagaragajwe, kugira ngo inyubako ibashe kongera gufungurwa kandi ibikorwa byahakorerwaga bikomeze mu buryo bwubahiriza ibisabwa.
Bwanasabye abacuruzi, abakodesha n’abandi bakorera muri iyo nyubako gukorana n’inzego zibishinzwe mu gukemura ibibazo byagaragajwe, bunashimangira ko kubahiriza amabwiriza agenga isuku n’isukura ari inshingano ya buri wese.
Umujyi wa Kigali kandi wibukije abafite inyubako zihuriramo abantu benshi n’abazikoreramo ko kubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’isuku, umutekano no kubungabunga ibidukikije atari amahitamo, ahubwo ari inshingano igomba kubahirizwa kugira ngo ibikorwa byabo bitabangamira ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije.
Ubuyobozi bwasoje busaba abatuye Kigali gukomeza kugira uruhare mu kugira umujyi usukuye, utekanye kandi ubereye guturwamo, buvuga ko gusukura Kigali ari inshingano rusange.
