RBC yaburiye urubyiruko ku biyobyabwenge, irusaba kubaka ejo hazaza ruvuga ‘Oya’ ku bishuko
Ubu butumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwabereye ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes), bwateguwe na RBC ku bufatanye na Rwanda NGO Forum, Polisi y’u Rwanda n’Akarere ka Nyarugenge.
Iki gikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ibiyobyabwenge, usanzwe wizihizwa ku wa 26 Kamena. Mu Rwanda, ibikorwa byo kuwizihiza byabaye ku wa 3 Nyakanga 2026, hibandwa ku rubyiruko nk’imbaraga zubaka ejo hazaza h’igihugu.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yavuze ko umuntu utangiye gukoresha ibiyobyabwenge aba ashyize mu kaga inzozi ze, kuko bituma atakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo bizima no kugera ku ntego yari yarihaye.
Ati: “Gukoresha ibiyobyabwenge ni nko kugira icyerekezo ariko amaguru yawe wayaboheje imigozi. Ntushobora gutera imbere. Byangiza ubuzima, ariko kandi iyo umuntu agejejwe kwa muganga kare ashobora kuvurwa agasubira mu buzima busanzwe.”
Yasabye urubyiruko ruri mu biruhuko kutemera igitutu cy’urungano cyangwa inshuti mbi, ahubwo rukamenyera kuvuga “oya” ku muntu wese ushaka kurushora mu biyobyabwenge.
Agira ati: “Hari abatangira bavuga ngo ni ukubigerageza rimwe gusa. Ariko hari benshi bahita babifatiraho bakabigira akamenyero. Turasaba urubyiruko kutagerageza na rimwe ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose.”
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko ubuhamya n’inyigisho bahawe byabafashije gusobanukirwa neza uburemere bw’ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Hakizimana Eric yavuze ko yigeze kubikoresha, bikamushyira mu bibazo bikomeye harimo no gufungwa imyaka itatu.
“Narabikoresheje nkiri umunyeshuri, bintera kugera aho mfungwa imyaka itatu, nagarutse mbona ibintu byose byaransize, abo twiganye bageze kure, numva ndiyanze! Mu biganiro byatangiwe aha mpakuye isomo rikomeye ryo kubireka no kongera kubaka ubuzima bwanjye bw’ejo hazaza .”

Kamikazi Zamida we yavuze ko ubu bukangurambaga bwamwongereye ubushobozi bwo guhangana n’ibishuko bikunze kwibasira urubyiruko, cyane cyane abana b’abakobwa bahura n’ingorane bari mu gihe cy’ibiruhuko.
“Hari igihe inshuti zikubwira ko ibiyobyabwenge bikuraho ibibazo cyangwa bikagufasha kwishima. Ariko ibyo twize uyu munsi byanyeretse ko ari umutego. Byatumye niyemeza kubyirinda no kubwira bagenzi banjye kubireka kuko nta cyiza cyabyo .”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), ikubiye mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage (DHS 2025), igaragaza ko kunywa inzoga bikiri ikibazo gihangayikishije, cyane cyane mu bagabo.
Ubushakashatsi bwerekana ko umugabo umwe muri babiri (50%) anywa inzoga, mu gihe abagore babiri muri 10 (20%) ari bo bazinywa. Mu rubyiruko rw’abagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 19, 22.2% bavuze ko banywa inzoga, naho icyo kigero kikarushaho kwiyongera uko imyaka izamuka.
Ku rwego rw’Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko hafi 5% by’impfu zibaho bifitanye isano n’inzoga n’ibiyobyabwenge, haba bitewe n’indwara zibiterwa, impanuka cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima n’imibereho.


Abayobozi batandukanye cyane cyane abo mu nzego z’ubuzima n’iz’umitekano, bari bitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga