Izindi mpunzi z’Abanyarwanda basaga 220 babaga muri RDC batahutse
Abatashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC. Biganjemo abagore n’abana.
Batashye kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2025, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Nyarushishi cyo mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yibukije abatashye ko u Rwanda ari umubyeyi mwiza ubakunda, abamenyesha ko ruzakomeza kubitaho.
Ati “Nubwo waba udafite umubyeyi w’umubiri, igihugu cyakubereye umubyeyi, kirakomeza kibabungabunge mu bibazo mwahuye nabyo, abari bafite imitungo aho bagiye nubwo yaba yari icunzwe n’abandi bazayihabwa, abatayihawe ku neza ubuyobozi buzabyinjiramo bubafashe.”
“Abadafite imitungo basanze igihugu kizabafasha kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi, bubake imitungo yabo bundi bushya bahereye ku nkunga bazahabwa, guhuzwa n’amahirwe ari mu gihugu binyuze mu bigo by’imari kugira ngo na bo babeho ubuzima bwiza.”
Meya Mulindwa yavuze ko nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta y’u Rwanda izabaha ibyo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.
Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa Amadolari 188 (ibihumbi 272 Frw), uri munsi yayo ahabwe Amadolari 113 angana n’ibihumbi 192 Frw) ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.
U Rwanda rwari ruherutse kwakira abandi Banyarwanda 326 bari barafashwe bugwate na FDLR, basanga abandi babarirwa mu bihumbi batashye kuva muri Mutarama 2025.



