Emir wa Qatar Yagabiwe Inyambo ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe i Kigali

Emir wa Qatar Yagabiwe Inyambo ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe i Kigali

Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, rwatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2025, umunsi wa mbere usiga ajyanye na Perezida Kagame mu rwuri rw’Inyambo aranamugabira.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ugushyingo, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakirwa na Perezida Paul Kagame.

Uruzinduko rwakomereje mu rwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, ndetse Perezida Kagame agabira Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Inyambo mu rwuri rwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Inka z’Inyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar ari ikimenyetso gishingiye ku muco w’u Rwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane, n’ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi bombi n’ibihugu byabo.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bombi bagirana ibiganiro ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Emir wa Qatar mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 i Doha, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama ku iterambere rusange, bombi bari baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.

 

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *