Umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma yishwe
Igitero cya drone za FARDC yagabye kuri AFC/M23 cyabaye mu gitondo cya kare uyu munsi cyahitanye umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma
Amakuru IMPURUZA yamenye ni uko abandi basirikare bamwe barokotse ku bw’amahirwe .
Lt. Col Willy Ngoma , Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23 yahitanywe n’igitero cya drone cyagabwe ku modoka zari zitwaye abasirikare mu gitondo cy’uyu wa kabiri taliki 24 Gashyanytare 2026 nk’uko amakuru yizezwe atugeraho abivuga .
Leta ya Kinshasa imaze iminsi micye itangiye ibitero, bikoresha drone n’ingabo zo ku butaka.
FARDC, wazalendo, ingabo z’Uburundi hamwe n’abacanshuro baturutse mu bihugu umunani barimo gutera AFC/M23 icyarimwe ku mirongo myinshi y’urugamba.
Ibi bitero binyuranyije n’agahenge k’intambara kari kemeranyijweho n’impande zombi I Doha muri Qatar.
Willy Ngoma wamenyekanye ubwo yagirwaga umuvugizi wa gisirikare wa M23 mu mwaka wa 2021 ubwo yahabwaga Ipeti rya Majoro .
Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi nuko yavutse mu mwaka wa 1974 akaba asize umugore n’abana batatu b’abakobwa
