Igihe umwanzuro ku kibazo cy’u Rwanda n’u Bwongereza uzatangarizwa cyamenyekanye
Byatangajwe mu nyandiko y’urukiko ikubiyemo incamake n’amatariki y’ingenzi yaranze urwo rubanza nyuma y’uko impande zombi zireguye mu rubanza rwabaye ku wa 18-20 Werurwe 2026.
Uru rukiko rugaragaza ko rwabashije kumva ibivugwa na buri ruhande, rwatangiye inzira yo kubisesengura neza mu rwego rwo kugera ku cyemezo gikwiriye.
U Rwanda rwatanze ikirego cyarwo muri uru rukiko ku wa 24 Ugushyingo 2025, mu gihe u Bwongereza bwagize icyo busubiza ku wa 12 Ukuboza 2025.
Ku wa 6 Mutarama 2026, urukiko rwatangiye kureba iby’icyo kirego naho ku wa 27 Mutarama u Rwanda rutanga umwanzuro warwo muri urwo rukiko ku kirego rwari rwatanze, mu gihe u Bwongereza nabwo bwahise butanga umwanzuro wo kwiregura.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu manza, u Rwanda rwagize icyo ruvuga kuri uwo mwanzuro w’ubwiregure bw’u Bwongereza ku wa 5 Werurwe 2026.
Habaye inama ntegurarubanza yari igamije kunoza uburyo impande zombi zizitwara mu rubanza ndetse buri ruhande rusabwa gutanga ibimenyetso n’abatangabuhamya bashyigikira ibyo ruvuga.
Urubanza rwatangiye ku wa 18 Werurwe 2026, u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, mu gihe u Bwongereza bwari buhagarariwe n’abayobowe na Dr. Tamsin Stubbing umuyobozi muri Minisiteri y’Umutekano Imbere mu Gihugu.
Urukiko rwatangaje ko nyuma yo gufata icyemezo, impande zombi zizagira umwanya wo kugisuzuma no kureba niba hari ibyakosorwa birimo nk’amakosa y’imyandikire mu gihe cy’iminsi 10 impande zombi ziba zifite, nabyo byakwemezwa bigakorwa bitarenze mu minsi 30.
Mu iburanisha, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja, yasobanuye ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano agamije gufasha abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije amategeko kubera ko bwabonaga u Rwanda nk’igihugu cyiza mu bijyanye no kwita ku buzima bw’impunzi n’abimukira.
Ati “U Rwanda rufite isano ikomeye n’abo bahunga bashaka amahoro n’umutekano. Abanyarwanda benshi banyuze mu bihe by’ubuhunzi tuzi icyo bivuze kwitwa impunzi. Ubwo bunararibonye ni bwo bwatumye guverinoma y’u Rwanda ishyiraho ingamba ku bijyanye no kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro.”
Yakomeje ati “U Rwanda rwishimira kwakira impunzi zirugana. Kuri Ubu UNCHR ifite impunzi n’abimukira barenga 130.000 mu Rwanda. Rufite umuco mwiza wo kwakira impunzi n’abimukira baturutse hirya no hino barimo n’abaturuka mu bihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Ruheruka kwakira abo muri Libya n’abaturutse muri Afghanistan.”
Yerekanye ko mu kwezi gushize, u Rwanda ruheruka kwakira abimukira 164 baturutse muri Libya kandi ko igihugu cyafashije abarimo abanyeshuri b’abakobwa bo muri Afghanistan batotezwaga, abanyeshuri bo muri Sudani biga ubuvuzi batabashaga gukomeza kwiga kubera intambara kandi ko rwiteguye gukomeza kwakira neza abarugana.
Yasobanuye imiterere y’ikibazo n’impamvu yatumye u Rwanda rwitabaza uru rukiko, byaturutse ku kuba u Bwongereza bwarahisemo guhagarika nkana amasezerano ibihugu byombi byagiranye, rutamenyeshejwe cyangwa ngo runagishwe inama haganirwa ku ngingo z’ingenzi zari zigize ayo masezerano.
U Rwanda rusanga kuba u Bwongereza bwarahisemo guhagarika amasezerano bwari bukwiye kubahiriza ibiteganywa n’amategeko bijyanye n’inshingano za buri ruhande.
Rwashimangiye ko bishoboka ko u Bwongereza bwifuzaga guhagarika amasezerano ariko byagombaga kuba byiza impande zombi zibiganiriye nk’uko zari ziyemeje kugirana amasezerano y’ubufatanye.
Dr. Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rubabajwe n’uko byabaye ngombwa ko hitabazwa urukiko rw’ubuhuza.
Yakomeje agaragaza ko ugutsimbarara k’u Bwongereza ari byo byatumye u Rwanda rwisanga nta yandi mahitamo rufite uretse guharanira uburenganzira bwarwo.
Yavuze ko ibijyanye n’amafaranga u Bwongereza bwari kwishyura muri iyo gahunda, atari zo nshingano zonyine bwari bufite, ahubwo ko hari n’izindi zirimo izikubiye mu ngingo ya 19 y’amasezerano aho bwari gufasha kubona aho kuba impunzi ziri mu Rwanda zibabaye kurusha izindi.
U Bwongereza buvuga ko nyuma y’amatora rusange yo muri Nyakanga 2024, guverinoma nshya, iyobowe na Keir Starmer ishingiye ku byo yari yarasezeranyije muri manifesto yayo, yafashe icyemezo cyo kudakomeza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, inamenyesha u Rwanda umugambi wo gusesa ayo masezerano.
U Rwanda rusaba iki?
U Rwanda ruvuga ko mu nyandiko zo muri Kamena 2024, u Bwongereza bwemeye gutanga miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2025 n’izindi miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2026, binyuze mu kigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF).
U Rwanda ruvuga ko izo nshingano zitigeze zikurwaho mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ko u Bwongereza bwarenze ku masezerano y’imari kubera ko butatanze ayo mafaranga nk’uko byari byarateganyijwe.
U Bwongereza ntibuhakana ko izo nshingano zari ziri mu masezerano yo muri Kamena 2024.
Icyakora, icyo bwisobanuraho ni uko mu Ugushyingo 2024, nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi, bumvikanye ku ivugururwa ry’amasezerano rifite agaciro k’amategeko, aho u Rwanda rwemeye kureka kwishyurwa ya mafaranga ya ETIF yagombaga gutangwa muri Mata 2025 no muri Mata 2026.
Hashingiwe kuri ibyo, u Bwongereza buvuga ko nta mafaranga yari asigaye agomba kwishyurwa u Rwanda.
Runifuza kandi ko u Bwongereza bwasaba imbabazi ku kwica nkana amasezerano no kutubahiriza inshingano zabwo uko bwari bwabyiyemeje.
Uretse ibijyanye n’amafaranga kandi u Rwanda rushaka ko uru rubanza ruba intangiriro y’uko amasezerano afite agaciro k’amategeko azubahirizwa, hatitawe ku mpinduka za politiki zibera mu bihugu bifatanyabikorwa.
Ibi ni ingenzi cyane, atari gusa kuri uru rubanza, ahubwo no ku ngamba rusange z’u Rwanda zo kugirana ubufatanye mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa batandukanye.




