Burundi: Iturika ry’ububiko bw’intwaro ryahitanye benshi rinangiza byinshi

Burundi: Iturika ry’ububiko bw’intwaro ryahitanye benshi rinangiza byinshi

Iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, ryateye inkongi y’umuriro ikomeye, ryahitanye abantu benshi, abandi barakomereka.

Iri turika ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, bivugwa ko ryatewe n’ibibazo byabaye mu mashyanyarazi, aho intwaro zarimo zakongotse, ndetse amasasu yarimo agaturika amwe akagwa mu baturage.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, biravuga ko :abantu benshi baburiye ubuzima muri iri turika ryateye inkongi y’umuriro” yibasiye ububiko bw’intwaro i Bujumbura.

Gusa ubuyobozi bw’inzego nkuru z’u Burundi ntiburatangaza umubare w’ibyangijwe n’iri turika, n’abantu baburiyemo ubuzima.

AFP ivuga ko umwe mu bapolisi bo hejuru mu gipolisi cy’u Burundi wari mu bikorwa by’ubutabazi ubwo ririya turika ryabaga yavuze ko “Hari ababarirwa muri mirongo bapfuye, ariko umubare wa nyawo ushobora kwiyongera.”

Nanone kandi umwe mu basirikare bo hejuru mu gisirikare cy’u Burundi, na we yavuze ko “hari ababarirwa muri za mirongo bishwe na ririya turika, abantu babarirwa muri Magana bakomeretse.”

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu butumwa yatanze mu ijoro ryacyeye ubwo iri turika ryari rikimara kuba, yihanganishije abagizweho ingaruka n’iriya nkongi y’umuriro yatewe na ririya turika ry’ububiko bw’intwaro za Gisirikare.

Yagize ati “Turahumurije Abarundi bose: inzego z’Igihugu ziri mu kazi kugira zitabare kandi zikore ibishobozi zisubize ibintu mu buryo.”.

Ibice by’ibisasu byageze mu mazu z’abanyagihugu mu bice bimwe bimwe by’umujyi, iki ni igice cy’igisasu cyaguye mu cyumba cy’inzu muri Kinanira 3
Icyo gisasu cyaguye muri icyo cyumba kimaze kubomora iki gisenge
Igisasu cyabonetse hafi ya ‘Maison de la Presse’ muri Zone ya Rohero
Inzu zimwe na zimwe zononekaye mu duce dutandukanye two muri Bujumbura
Imodoka yangiritse kubera ibisasu muri zone ya Kinanira 3
Igisenge rw’imwe mu nzu yo muri Kinanira 4 cyasambutse hafi ya cyose
Kinanira ya 4, kuri avenue Mpimba hafi ya Camp Base ibisenge by’inzu byinshi byabomotse

Ibirahure by’amadirisha menshi byamenetse bikomeretsa n’abaturage

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui