#Kwibuka32: ‘’ Dukwiye kwigira ku makosa y’ahahise”- Antonio Guterres
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yifatanyije n’u Rwanda n’Isi yose muri rusange kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yifatanyije n’Abanyarwanda yunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko “ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, twunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tukubaha abayirokotse.”
Yakomeje agira ati: ”Dukeneye kwigira ku makosa y’ubushize no kurinda abariho binyuze mu kurwanya urwango, amagambo y’urwango no guhangana n’ibihuha bishishikariza ibikorwa by’ihohoterwa.”
https://x.com/antonioguterres/status/2041310097821856186?s=46