Umubare w’ibyaha umunyamakuru DC Clement aregwa azaburana byamenyekanye

Umubare w’ibyaha umunyamakuru DC Clement aregwa azaburana byamenyekanye

Niyigaba Clement, uzwi ku mazina ya DC Clement akurikiranyweho ibyaha 6 birimo kwangiza ibintu by’undi ku bushake, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa gukoresha urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta.

Ku wa 20 Mata 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kibagaba ruri mu karere ka Gasabo, Umunyamakuru Niyigaba Clement alias DC Clement azitaba urukiko aburane ku byaha bitandatu (6).

Mu byaba akurikiranyweho harimo icy’Urukiko rw’Ikirenga rwatanzeho umurongo mu 2019.

Niyigaba Clement yafunzwe ku wa 31 Werurwe 2026. Yabanje gufungirwa I Jabana aza kwimurirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo hafi yo mu ifasi ikoreramo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Icyaha cyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu cyavuye mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda nk’icyaha mpanabyaha.

Urukiko rw’Ikirenga n’ubuyobozi bukuru bwari bwaranzuye ko gusebya cyangwa gukoza isoni abayobozi bikwiye gushyirwa mu rwego rw’imbonezamubano aho kuba icyaha gihanwa n’amategeko mpanabyaha.

Ibi byakozwe hagamijwe kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, nubwo ibikorwa byo gusebanya bishobora gukomeza gukurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubano.

Ingingo z’ingenzi ku gukoza isoni abayobozi

Ivaho ry’icyaha: Itegeko ryahaniwe gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange ryakuwe mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha.

Icyerekezo gishya: Ibikorwa nk’ibi ubu bifatwa nk’imbonezamubano (civil matter) aho kuba icyaha mpanabyaha (criminal offense).

Ubwisanzure: Iyi mpinduka yari igamije kurinda ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ku mikorere y’abayobozi

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui