Yirunga Ltd yatangaje ibirori bizenguruka igihugu bigamije guteza imbere ubukerarugendo n’umuco

Yirunga Ltd yatangaje ibirori bizenguruka igihugu bigamije guteza imbere ubukerarugendo n’umuco

Sosiyete ya Yirunga Ltd yatangaje ku mugaragaro ingengabihe y’ibikorwa bya Kivu Beach Expo & Festival ndetse na Yirunga Festivals 2026, bitegerejwe guhuriza hamwe ibihumbi by’abitabiriye mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukerarugendo, umuco, siporo, imyidagaduro n’ubucuruzi mu Rwanda.

Ibi bikorwa bizabera mu turere dutandukanye tw’igihugu kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2026, bikaba biteganyijwe kuzahuza abaturage, ba mukerarugendo, abahanzi, abacuruzi, abakora ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’abakunzi ba siporo.

Abategura ibi birori bavuga ko byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Celebrate Culture, Tourism & Togetherness”, igamije kwimakaza umuco nyarwanda, guteza imbere ubukerarugendo no gushimangira ubumwe bw’abaturage binyuze mu bikorwa bihuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye.

Yirunga Ltd ivuga ko abantu barenga miliyoni 10 bo mu Rwanda no hanze yarwo bazagerwaho n’iyi gahunda binyuze mu bitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, televiziyo, radiyo ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Abasesenguzi mu rwego rw’ubukerarugendo bavuga ko ibikorwa nk’ibi bikomeje kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’uturere byaberamo, cyane cyane binyuze mu kongera ibikorwa by’ubucuruzi, amahoteli, ubwikorezi n’izindi serivisi zikenerwa n’abitabira ibirori.

Biteganyijwe kandi ko ibi bikorwa bizatanga urubuga ku rubyiruko, abahanzi n’abanyabugeni nyarwanda rwo kugaragaza impano zabo no kubona amahirwe yo kumenyekana imbere y’abitabiriye bazaturuka mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo.

Mu bikorwa bya Kivu Beach Expo & Festival 2026, Akarere ka Karongi kazakira ibi birori kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2026 kuri Bwishyura Ground, mu gihe Rubavu izabyakira kuva tariki ya 09 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026 kuri Gisenyi Public Beach.

Rusizi nayo izakira ibi bikorwa kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama 2026 kuri Rusizi Taxi Park, mbere y’uko bisorezwa mu Karere ka Rutsiro kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Kanama 2026 kuri Rutsiro Kivu Beach.

Yirunga Expo & Festival 2026 nayo izabera mu turere twa Nyagatare, Rwamagana na Musanze

Mu Karere ka Nyagatare, ibi birori bizaba kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Kanama 2026 i Hollywood/Rwiniriyaga Nyagatare, mu gihe i Rwamagana bizaba kuva tariki ya 01 kugeza ku ya 04 Nzeri 2026 kuri Avega Motel Ground.

Musanze yo izakira ibi bikorwa bisoza umwaka kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2026 kuri Ubworohereane Stadium.

Abazitabira ibi birori bazabasha gukurikira ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo by’abahanzi, DJs na MCs buri munsi, imurikabikorwa n’imurikagurisha, amarushanwa ya siporo nka triathlon, badminton, volleyball, kayaking na boat racing, ndetse n’ibikorwa ndangamuco n’imyidagaduro.

Abategura ibi bikorwa bavuga ko ari urubuga ruzafasha guteza imbere ubucuruzi, kuzamura ubukerarugendo no guhuza abantu binyuze mu muco n’imyidagaduro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Yirunga Ltd yahamagariye ibigo, amakompanyi, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa banyuranye kwifatanya muri ibi bikorwa nk’abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bemewe.

Yavuze ko abazafatanya nayo bazabona amahirwe yo kwamamaza ibikorwa byabo ku rwego rw’igihugu no hanze yarwo, kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi, kugaragara cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kugera ku bantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye.

Abategura ibi bikorwa bavuga ko bafite intego yo gukora ibikorwa bifasha guhuza abantu no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, cyane cyane ubushingiye ku muco, imyidagaduro n’ahantu nyaburanga igihugu gifite.

Bagize bati: “Ibi bikorwa si imyidagaduro gusa, ahubwo ni urubuga rwo guhuza abantu, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.”

Yirunga Ltd ni sosiyete itegura ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibikorwa ndangamuco bigamije guteza imbere ubukerarugendo, impano, ubumwe n’iterambere ry’abaturage mu Rwanda.

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui