“Umusirikare w’Inkotanyi yamfashije kugarura icyizere cyo kubaho mu gihe njye nari nagitakaje “ – Ubuhamya bwa Uwimbabazi
Uwimbabazi Jeanne, yari afite imyaka 16 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango we wari utuye mu mujyi wa Kigali, yibuka ko byose byatangiye ari mu biruhuko bya Pasika.
Ubu atuye mu Bufaransa aho yageze ku itariki 5 Nyakanga 1994 ari kumwe n’abandi bana 31 bari bakomeretse cyane bajyanywe kuvuzwa kuko bari babikeneye.
Yibuka ko mbere gato y’uko abagize umuryango we bicwa, bari bamaze iminsi bitegura ibirori by’umubatizo w’umwana wa mukuru we, akaba n’umwuzukuru wa mbere w’umuryango, Ornella wari ufite amezi 15gusa, bitegura bishimye kuko yagombaga guhabwa iryo sakaramentu ku itariki 10 Mata 1994. Ariko iyo tariki ntiyageze kuko tariki 6 nijoro nibwo bamenye ko indege y’uwari Perezida yahanuwe, kandi ko n’interahamwe zatangiye gushyiraho za bariyeri.
Tariki 7 Mata mu gitondo, Se wa Uwimbabazi yasabye ko bava mu nzu yabo bagahunga bakajya kwihisha mu nzu yari ikirimo kubakwa, kuko aho iwabo, yabonaga hatakiri umutekano. Bidatinze Ise wa Uwimbabazi bamwiciye imbere y’urugo rwe, abandi basigaye barahunga.
Muri izo mpagarara Uwimbabazi yagiye mu muryango w’abaturanyi b’abahutu abasaba ko bamuhisha baranga, undi muryango ukurikiyeho wemera kumuhisha, ariko bucyeye bwaho bamusaba kugenda kubera ko kuhaguma kwe ngo byabashyiraga mu kaga.
Uwimbabazi yagerageje gushaka uko yakwinjira mu kigo cya ETO Kicukiro cyari kirinzwe n’ingabo za UN, biza kumukundira yinjiramo, ariko asigarana ikibazo cyo kwibaza uko umuryango we umerewe, ariko ku bw’amahirwe, nabo baza gushobora kwinjira muri ETO nubwo byari bigoye.
Ikindi kibazo Uwimbabazi yari asigaranye ni ukomenya amakuru ya Mukuru we n’umugabo ndetse n’umwana wabo Ornella bari batuye i Nyamirambo, ariko nko kwirema agatima yibwiraga ko uwo mugabo wa mukuru we kuko yakoreraga PNUD wenda yahungishijwe hamwe na bagenzi be b’abanyamahanga bakoranaga, ariko si ko byagenze.
Aho muri ETO, ngo bari bahahungiye ari nk’abantu 2000 biganjemo Abatutsi, birirwaga babona izo ngabo zinjira zongera zisohoka zijya kuzana abanyamahanga zibavana aho batuye hirya no hino, zikabazana aho muri ETO. Bigeze ku itariki 11 Mata 1994, abo banyamahanga batangiye gushyirwa mu modoka, bajyanwa ku kibuga cy’indege ngo bahunge ndetse n’abari bashinzwe icyo Kigo cya ETO ntibasigara.
Ku bari bagiye gusigara aho, ubwoba bwari bwose, kuko bari babizi ndetse n’izo ngabo za UN zari zibizi ko interahamwe zikikije icyo kigo. Abanyarwanda bamwe bari bafite za pasiporo ngo basabye ko nabo bahungishwa ariko ntibyakunda. Muri abo, harimo n’umunyapolitiki Boniface Ngulinzira utavugaga rumwe na Leta hamwe n’umuryango we, asaba ko bamuhungisha, ariko baramwangira bavuga ko baba bishyize mu kaga gakomeye.
Uwimbabazi ati, “ Ingabo za UN zagumanye natwe akanya gato, zidusaba kwinjira mu mazu kuko hari ifunguro rigiye gutangwa, ariko hashize akanya haza imodoka irimo abasirikare batatu b’Abafaransa. Ingabo za UN zatsa amakamyo zirigendera, abantu bamwe bavuza induru, abandi babura icyo bavuga kubera ubwoba bwinshi, duhagarara mu nzira aho imodoka zabo zinyura, abandi bajya kuzifataho. Ubwo batangira kurasa mu kirere, ntitwari tuzi niba koko barimo kuturasa. Turyama ku butaka, abandi batangira kwiruka bagana hose. Umwe muri abo basirikare ba UN adusaba ko twagenda kuko tugiye gusigarana n’abasirikare b’Abafaransa…byarangiye badutereranye, kuko bari bahawe amabwiriza. Iyo bahaguma gusa, byari bihagije ngo baturinde”.
Uwimbabazi avuga ko yagumanye ibibazo bitabonye ibisubizo, yibaza abari bafite inshingano muri icyo gihe, kuki batigeze bahanwa kubera uruhare bagize, bagakomeza imirimo yabo nta na rimwe basabwe kwisobanura ku byo bakoze.
Uwimbabazi yibuka uko interahamwe n’abasirikare babashoreye bava muri ETO Kicukiro, kugera i Nyanza, aho batangiye kubica, ahaburira abantu benshi bo mu muryango we, ariko we ntiyakomereka. Nyuma ajya kwihisha mu kindi gihuru, ariko abicanyi bagarutse bucyeye bwabo, barabavumbura barabatema bamwe mu bo bari kumwe bahita bapfa.
Nyuma umunsi ukurikiyeho yibuka, uko yumvise intambwe z’umuntu uza agana aho ari, amukora ku itama, afunguye amaso abona ni umusirikare wa FPR, amujyana ahantu babashyiraga bakitabwaho mu buryo bushoboka.
Yagize ati, “ Umusikare witwa Victor yamaze igice cy’umugoroba wose arimo angaburira nta kurambirwa, angaruramo ubuzima, mu gihe njyewe ntari nibufitiye icyizere…”.
Uwimbabazi yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye, kuko ari wo mwanya abonye mu myaka 32 ishize yose.