Menya akamaro k’icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert) mu mubiri wawe

Menya akamaro k’icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert) mu mubiri wawe

Hari byinshi utari uzi ku cyayi cy’icyatsi kibisi,thé vert (mu gifaransa) nyamara ngo umumaro wacyo mumubiri wa muntu ntugereranwa. Wenda ukunze kubona abantu batandukanye banywa cy’icyatsi kibisi, akenshi kinanyobwa nta sukari ikirimo. Reka turebe ibyo ubushakashatsi bwerekana kuri iki cyayi.

Icyayi cy’ibara ry’icyatsi kibisi Thé very/ Green Tea  ubushakashatsi bwerekana ko ari ingenzi cyane ku mubiri kurusha icyayi cy’umukara (Black Tea)

Nk’uko tubisanga ku rubuga www.lifehack.org, thé vert cg green tea(mu cyongereza) dusanga  iki cyayi  kirinda umuntu gusaza vuba bitewe n’uko  muri cyifitemo  ’antioxidants’ ndetse n’intungamubiri byose bifite  akamaro ku bwonko no mu mubiri wa muntu.

Imyaka itabarika irashize Thé Vert ikoreshwa  nk’umuti . Thé vert  ikoreshwa cyane muri Asia nyamara inkomoko yayo burya ni mu Bushinwa.  Nk’uko ubushakashatsi bubivuga, iki cyayi burya kigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso,kirinda kanseri zitandukanye.

Icyayi cy’icyatsi kibisi  abantu  ibiro kibafasha kubigabanya kuko cyongera ibyitwa ‘metabolism’,ibyitwa ‘polyphenol’ biboneka mu cyayi cy’icyatsi bifasha gutuma umuntu ata ibiro byoroshye cyane.

Thé vert  igabanya ibinure bibi (cholesterol) mu maraso, ikongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri.

Icyayi cy’icyatsi kibisi burya kirinda  amenyo kwangirika biterwa na za bacteria. Thé iyo ivanzwe na tangawizi utera ubuzima bwiza.

Bitewe n’uburyo iki cyayi (thé vert) gitunganywamo, nabyo bikigira cyiza kurusha icyayi cy’umukara (Black Tea). Icyayi cy’umukara, kibanza gutarwa(fermentation),mu gihe icyayi cy’icyatsi kidatarwa, bityo kiba cyifitemo intungamubiri zacyo zose uko zakabaye.

 Icyayi cy’icyatsi kibisi gifasha imitsi itembereza amaraso gukora neza, bityo kikarinda indwara z’umutima zitandukanye. Iki cyayi  kandi kirinda ikibazo cy’amaraso agenda yipfundika kuko ari ikibazo gihitana abantu nk’uko abahanga babigaragaza.

Green Tea irinda ubwonko kwangirika, bityo ikarinda umuntu kuba yarwara indwara yitwa ‘Alzheimer cyangwa n’iyitwa ‘Parkinson’.

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui