Abana batanditswe kuri ba se: Ababyeyi barasaba ko abagabo bemera inshingano zabo
kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, ku cyicaro cy’Umusekeweya Mediation Justice 2026 habereye cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije kwigisha no gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bw’umwana ndetse n’amategeko amurengera.
Ni igikorwa cyateguwe na Umusekeweye Mediation giterwa inkunga na Solidarite Plus, gifite insanganyamatiko igira iti: “Twubakire umwana imikurire ijyanye n’iterambere dusigasira uburenganzira bwe bwo kwandikishwa mu irangamimerere no kugana ishuri”.
Ni igikorwa kandi cyagize umwanya wo kungurana ibitekerezo no gukangurira abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange kurushaho kugira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’umwana no kwimakaza imibereho myiza ye.
Bamwe mu babyeyi b’abagenerwabikorwa ubwo baganiraga n’itangazamakuru, bavuze ko kutandikwa kwa se ku mwana bishobora kugira ingaruka ku burenganzira bwe no ku mibereho ye, cyane cyane mu gihe umwana akeneye ibyangombwa, serivisi cyangwa kumenya inkomoko ye.

Umutoni Aline, umwe mu babyeyi bafite iki kibazo, avuga ko kurera abana wenyine ari urugendo rutoroshye, cyane cyane iyo abana bakura batamenya ba se.
Ati: “Nagannye Umusekeweya mfite ikibazo cy’uko ababyeyi b’abana banjye banyihakanye. Nashakaga ubutabera ngo abana banjye babashe kwiga, babone amafunguro n’imibereho myiza y’ubuzima bwa buri munsi.”
Akomeza avuga ko abana bafite umubyeyi umwe bashobora guhura n’ibibazo by’umwihariko mu bijyanye no kumenya no kugirana umubano na ba se.
Ati: “Urugendo rwo kurera wenyine ni urugendo rukomeye. Umwana ufite umubyeyi umwe ahura n’imbogamizi nyinshi. Hari ukuntu uba uri kumwe n’umuntu runaka, ukumva umwana afite ubushake bwo kuba yamwita papa kandi atamuzi.”

Gasirabo Roseline na we avuga ko kwandikisha umwana ku mubyeyi we bidakwiye gufatwa gusa nk’inshingano y’amategeko, ahubwo ko ari uburyo bwo kumwinjiza mu muryango no kumwemerera kumenya inkomoko ye.
Ati: “Hari ikintu nize cyitwa umuryango. Kwandikisha umuntu hari igihe ahita yumva ari inshingano. Jye numva ari ukurema wa muryango, kuko buri muntu aba afite aho akomoka. Ushobora kuba nta bushobozi ufite, ariko emera wumve ko uwo muntu aturuka mu muryango wawe. Ni ukwemerera umwana ko aza mu muryango mbere y’ibyo bintu byose umwana akenera.”
Kutandikwa bishobora guhungabanya uburenganzira bw’umwana
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2015, ryavuguruwe, mu ngingo yaryo ya 19, riteganya ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Umusekeweya Mediation Justice, Musekeweya Liliane, avuga ko mu bibazo by’abaturage bagana uyu muryango, amakimbirane yo mu miryango ari mu bigaruka kenshi, kandi ko bamwe muri yo ajyana no kutandikisha abana kuri ba se.
Ati: “Abakiriya bazaga kutugana abenshi, hafi 90%, bafite amakimbirane yo mu muryango, yiganjemo ababyeyi babyaye batabana n’abagabo babo, bikurizamo no kuba abana batandikwa mu irangamimerere.”
Avuga ko iyo umwana atanditswe kuri se, bishobora kumubuza cyangwa bikamugora kubona bimwe mu burenganzira n’amahirwe agomba kugira.
Ati: “Ibyo byose bigahutaza bwa burenganzira umwana agomba, burimo ubwo ku mitungo, izungura, kubura serivisi zimwe na zimwe.”
Kura Project igamije guhuza imiryango no kurengera abana
Mu rwego rwo gukemura bimwe muri ibi bibazo, Umusekeweya Mediation Justice watangije umushinga witwa Kura Project, ku bufatanye na Organisation Solidarité Plus (OSP), ugamije guteza imbere imibereho n’uburenganzira bw’umwana, harimo no kumufasha kwandikwa mu irangamimerere no kugana ishuri.
Musekeweya Liliane avuga ko uyu mushinga ugamije kugira uruhare mu kubaka imiryango ibamo umutekano n’ubwumvikane, umwana na we akagira uburenganzira bwuzuye.
Ati: “Umusekeweya ufite imishinga myinshi, harimo kurengera abana, kwigisha amategeko, uburenganzira bw’abana n’ubuhuza muri rusange. Ariko twafunguye ku mugaragaro umushinga nise ‘Kura Project’. Intego yacu ni ukugira ngo umuryango ubeho utekanye kandi umwana abone uburenganzira bwuzuye.”
Uyu muryango uvuga ko mu mezi arindwi wakiriye imiryango 50 ifite ibibazo bijyanye n’amakimbirane yo mu miryango, muri yo 15 ikaba yarahujwe hifashishijwe ubuhuza.
Bimwe mu byavuye muri ubwo buhuza ni uko abana bamwe banditswe mu irangamimerere, mu gihe abandi babyeyi b’abagabo bemeye gufasha abana babo.
Umushinga kandi wibanze ku bana bafite ibibazo by’ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ishuri. Abana 15 bahawe amakayi n’amakaramu, buri mwana ahabwa amakayi 30, ndetse ayo makayi akaba arimo n’imfashanyigisho zibafasha kumenya amategeko n’uburenganzira bw’umwana.
Abateguye uyu mushinga bavuga ko igitekerezo ari uko umwana uyijyanye ku ishuri ashobora kuyisangiza n’abandi, bityo ubumenyi ku burenganzira bw’umwana bukarenga abo mushinga wagenewe gusa.

Elizabeth Mukajambo, ushinzwe politiki y’ubuhuza muri OSP, avuga ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kurengera umwana.
Ati: “Binyuze muri ‘Kura Project’, OSP ifatanyije n’Umusekeweya Mediation izakomeza guharanira kubakira umwana mu mikurire ijyanye n’iterambere, hasigasirwa uburenganzira bwe bwo kwandikishwa mu irangamimerere no kugana ishuri, gukora ubukangurambaga no gutanga amahugurwa yigisha uburenganzira bw’umwana n’amategeko.”
Abategura Kura Project bavuga ko abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ari abana 50 baturuka mu bice bitandukanye, cyane cyane abavutse kuri ba se batabemera cyangwa batanditsweho mu irangamimerere.
Basaba abagabo babyaye abana batabana na ba nyina kubemera no kubandikisha mu irangamimerere, kugira ngo abana babo babone uburenganzira bwabo, kandi ko ibibazo hagati y’ababyeyi bidakwiye guhinduka impamvu umwana abuzwa kumenya inkomoko ye cyangwa uburenganzira bwe.
Ku babyeyi barera abana bonyine, ikibazo si ukubona ubufasha gusa, ahubwo ni no kubona ko abana babo bemerwa n’imiryango bakomokamo. Basaba ko abagabo babyaranye n’abagore batabana batagira ubwoba bwo kwandikisha abana babo, kuko babyumva nk’intambwe yo kubaka umuryango no kurengera uburenganzira bw’umwana.




UFITINEMA Aime Gerard