Car Free Day yahuriranye n’ubukangurambaga bwa Sober Gen mu Mujyi wa Kigali

Car Free Day yahuriranye n’ubukangurambaga bwa Sober Gen mu Mujyi wa Kigali

Abatuye mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali bitabiriye siporo rusange ya Car Free Day yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ihurirana n’ubukangurambaga bwa Sober Gen bugamije gushishikariza cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’imikoreshereze mibi y’inzoga.

Abitabiriye kandi bakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye, banahabwa serivisi zo gusuzuma indwara zitandura no kugirwa inama ku buzima bwiza.

Muri iyi gahunda igamije gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo gukora siporo no kwita ku buzima bwabo, abitabiriye bakoze imyitozo irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, kunyonga amagare, kubyina imbyino gakondo, gukora aerobics na gymnastics, ndetse n’indi myitozo ngororamubiri.

Abitabiriye kandi bahawe serivisi zo gusuzuma indwara zitandura (NCDs) ku buntu, banagirwa inama ku buryo bwo kuzirinda no kugabanya ibyago byo kuzandura, binyuze mu guhindura imibereho ya buri munsi, gukora siporo no kwitabira gahunda zo gusuzumisha ubuzima.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyibukije abitabiriye akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

RBC yanashimangiye ko abantu bafite ikibazo cy’ububata bw’inzoga n’ibindi biyobyabwenge bakwiye gushaka ubuvuzi n’ubufasha bw’inzobere, aho kubona ko icyo kibazo kidashobora gukemuka. Abafite ububata bw’inzoga bibukijwe ko bashobora kwitabwaho n’abaganga, bakavurwa kandi bagafashwa mu rugendo rwo gukira.

Iyi Car Free Day yanabaye umwanya wo gukomeza ubukangurambaga bwa Sober Gen, bushishikariza urubyiruko n’abandi baturage kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Ubu bukangurambaga bushimangira ko kugira ubuzima bwiza bisaba gufata ibyemezo birengera ubuzima, kwirinda imyitwarire ishobora kubwangiza no gukoresha neza ubushobozi bw’umuntu.

Mu gihe abitabiriye basusurutswaga n’abahanzi, ibikorwa bya siporo n’ubukangurambaga byahurije hamwe ubutumwa bwo kwita ku buzima bw’umubiri, ubw’ubuzima bwo mu mutwe no kwirinda ibishobora kubuhungabanya.

Ufitinema Aimé Gerard 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui