Abanyarwanda bitoreye abayobozi bazabahagararira mu Mudugudu
Mu matora yo ku rwego rw’Umudugudu hatowe komite nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu irimo Umukuru w’Umudugudu,Ushinzwe Umutekano,ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,ushinzwe amakuru n’amahugurwa, ushinzwe iterambere.
Mu matora kandi hatowe abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari
Abaturage kandi batoye Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Umudugudu irimo Inama y’Igihugu y’abagore,iy’Urubyiruko n’abafite ubumuga.
Imbamutima z’abatowe
Bamwe mu bagiriwe ikizere n’abaturage bagatorwa, bavuga ko kuba abaturage babagiriye icyo kizere,batazabatenguha.
Bamwe mu batowe mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro , mu Mujyi wa Kigali,bashimangiye ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.
Muri uyu Mudugudu ni ho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatoreye abayobozi b’inzego z’ibanze.
Umwe mu batorewe kuyobora Umudugudu ati “Nshimira abaturage bakomeje kungirira icyo kizere, kuko nkuko tubizi,Umudugudu ni umusingi w’igihugu.Hamwe n’ubufatanye ,ntabwo wateza imbere igihugu utateje imbere igihugu. Ni ibyishimo bikomeye kuba tugiye gusoza ikivi twatangiye kandi tukazakomeza dufatanyije n’abaturage.”
Undi watowe ati “ Guhabwa izi nshingano ntabwo ari ibintu nari niteguye,ni ibintu byantunguye cyane.Ariko kuba abaaturage bangiriye icyo kizere,bakabona ko ari jye ubikwiriye nkaba nabikora, ndabashimira cyane.”
Kuba bangiriye ikizere nange birampa impamvu yo kutazabatenguha, nkanashishikariza urubyiruko kudatinya no kutumva ko ubuyobozi , no kugira icyo bakora muri sosiyete bumva ko ari iby’abantu bakuru gusa.Hoya, ni batunyuke,natwe urubyiruko tugire uruhare kandi twumve ko icyo ashaka gukora yakigeraho mu gihe yifitiye ikizere kandi nta manyanga arimo.”
Ku rundi ruahande , abatoreye kuri Site y’Umudugudu wa Mont Cyangugu mu Kagari ka Kacyangugu mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuze ko kwitorera abayobozi bituma abaturage bakomeza kungukira mu miyoborere myiza y’Igihugu .
Umwe yabwiye RBA ati “Twabukereye cyane kugira ngo twishyirireho ubuyobozi butubereye.Twaje ngo twitorere abayobozi dushaka kandi b’inararibonye bazashobora kutuyobora.”
[Kwitorera abayobozi] bifite icyo bimara kuko bituma abaturage bose bazamukira rimwe yaba mu iterambere n’imiyoborere myiza y’igihugu.”
Aba baturage bavuga ko abo batoye babitezeho kuzabageza kuri byinshi.
Uko ingengabihe y’andi matora iteye
Ku wa 31 Ukwakira, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari hatorwe Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abakandida babiri b’abagore bangana na 30% by’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore.
Hazatorwa kandi abagize komite nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.
Ku wa 7 Ugushyingo, amatora azakomeza ku rwego rw’Umurenge, aho hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye, Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga.
Hazatorwa kandi abajyanama b’abagore bangana na 30% mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge.
Kuri iyo tariki ya 7 Ugushyingo kandi ni bwo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Ibi bikorwa bizakorwa kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026 bivuze ko abaziyamamariza kuyobora uturere bazagira iminsi 15 yo kwiyamamaza.
Ku wa 14 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere.
Ku wa 17 Ugushyingo, hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30% by’abagore.
Ku wa 21 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama umunani rusange bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere maze ku wa 24 Ugushyingo hatorwe abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere.
Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi b’Akarere bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ku wa 28 Ugushyingo, hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Inama y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali naho ku wa 30 Ugushyingo 2026 hatorwe abagize izi Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.
NEC ivuga ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y’amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.
Aba bayobozi mu nzego z’ibanze batangiye gutirwa, bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.



Ufitinema Aimé Gerard