Birashoboka ko waba Umusilamu udasiramuye?

Birashoboka ko waba Umusilamu udasiramuye?

Ijambo Gusiramura/Gukebwa/Gutayirira, riramenyerewe cyane ariko akenshi rigakunda kwitirirwa Idini ya Islam, kubera ko ari umugenzo ukunda gukorerwa abayoboke baryo (Abayisilamu), ku buryo hari abazi ko nta muntu ushobora kuba Umuyisilamu adasiramuye.

Ubusanzwe, gusiramura ni igikorwa cyo gukuraho uruhu (Foreskin) rutwikira umutwe w’igitsina cy’umugabo cyangwa ku mwana w’umuhungu.

Ni igikorwa gishobora gukorwa kubera impamvu zitandukanye, zirimo imigenzo n’umuco, idini, ubuvuzi cyangwa isuku n’ubuzima.

Ni igikorwa gifite agaciro gakomeye mu madini arimo Islamu n’idini rya Bayahudi. Ku rundi ruhande ariko bishobora no gukorwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe, nko kuba uruhu rutwikira umutwe w’igitsinagabo rutabasha gusubizwa inyuma (phimosis).

Ikindi ni uko ubushakashatsi bugaragaza ko gusiramura bishobora kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA (HIV) binyuze mu mibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore, nubwo bidasimbura agakingirizo cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda.


Gusiramura bifitanye irihe sano n’Idini ya Islam

Abamenyi mu Idini ya Islam bagaragaza ko gusiramura ari igikorwa gikomeye muri iyo dini kubera ko bagikora bagamije gukurikiza imigenzo y’Intumwa z’Imana zirimo Aburahamu (Ibrahim) hamwe na Muhamad.

Ikindi ni uko ari igikorwa gituma umugabo arushaho kugira isuku, kandi muri Islam bakagira imvugo n’inyigisho z’abamenyi zigira ziti “Ubuyisilamu ni isuku, nimwisukure, kuko nta wuzajya mu ijuru adafite isuku’.

Umuyobozi w’Inama y’aba Sheikh mu Rwanda, Sheikh Kassim Nzanahayo, avuga ko gusiramurwa ari kimwe mu bigize isuku y’umuyisilamu, ku buryo ari byiza ko aba asiramuye.

Ati “Ariko udasiramuye ntabwo byavuga ko utari Umuyisilamu, ushobora kuba uri Umuyisilamu ariko utisiramuye kandi ukaba uri Umuyisilamu. Urugero natanga ni ku bantu bagenda binjira mu idini, ashobora kuvuga ati jye ndaba Umuyisilamu ariko ntabwo muri bunsiramure, kubera ko mbitinya, cyangwa se baramutse bansiramuye byangiraho ingaruka. Ntabwo twareka kumugira Umuyisilamu nta nubwo yareka kwitwa Umuyisilamu.”

Kuba umuntu yaba ari Umuyisilamu ariko adasiramuye ngo bimushyira mu kugira ibyago byinshi byo kuba hari isuku aba atujuje, kubera ko ari igikorwa gituma umugabo arushaho kugira no kunoza isuku yo ku mubiri.

Sheikh Nzanahayo ati “Ubundi umuntu w’umugabo wese aho ava akagera iyo avutse ku munsi wa karindwi agomba gusiramurwa akaba afite isuku yo gusiramurwa, kuko gusiramurwa ni isuku. Iyo umwana avutse ku munsi wa karindwi hari ibyo tugomba kumukorera, kimwe muri byo ni ukumusiramura, ku mwita izina ryiza, no kumukorera icyo twita Aqeeqah. Ibyo byose biri mu migenzo y’intuma y’Imana Muhamad.”

‘Aqeeqah cyangwa عقيقة’ umuntu yabisanisha nk’igikorwa cyo gusohora umwana mu muco Nyarwanda, ni igikorwa cy’idini gikorerwa umwana ukivuka, aho ababyeyi bashimira Imana (Allah) ku bwo kubaha umwana, akenshi bakabaga itungo nk’intama cyangwa ihene, inyama zaryo zigahabwa umuryango n’abandi bantu, barimo n’abatishoboye.

Akenshi bikorwa ku munsi wa karindwi umwana avutse, kandi bikajyana no kumwita izina no kumwogosha umusatsi.

Mu nyigisho za Islamu, ku mwana w’umuhungu hasabwa intama cyangwa ihene ebyiri, naho ku mukobwa hagatangwa imwe, iyo bishoboka.

Umuntu udasiramuye ashobora kuba mu idini mu gihe kingana gite?

Abamenyi mu idini ya Islam bavuga ko umuntu ashobora kuba muri iryo dini ari umuyoboke wayo mu gihe icyo ari cyo cyose kandi ntibimukureho kuba Umuyisilamu, kugeza igihe ubwe afatiye umwanzuro wo kubikora.

Sheikh Nzanahayo ati “Yabamo igihe gito cyangwa kinini cyangwa se n’igihe cyose, kuko gusiramurwa ni isuku kandi kuba umuntu adasiramuye ntabwo bimubuza kuba Umuyisilamu, nta nubwo no kuba umuntu adasiramuye bimukura mu buyisilamu, ni isuku nta kindi kintu bivuze nko kuvuga ngo uyu muntu ubwo adasiramuye ntabwo ari umuyisilamu n’idini ntabwo imwemera. Oya yakora isuku nkuko yayikoraga n’ubundi ariko ni umugenzo mwiza kuwukora.”

Ku bijyanye no kuba haba hari abandi Bayisilamu bazwi babayeho badasiramuye ntacyo idini ibivugaho ku buryo hari ingero zifatika z’abo bantu zigaragazwa.

Mu nyandiko z’amateka n’inyigisho z’abahanga, harimo amakuru avuga ko abantu bamwe bemeye Islamu bakuze batarasiramurwa. Hasan al-Basri, umwe mu bahanga bakomeye bo mu bihe bya mbere bya Islamu, yasobanuye ko abantu bemeraga Islamu batagombaga kubanza gusuzumwa ngo harebwe niba barasiramuwe. Ibi byerekana ko gusiramurwa atari ibisabwa kugira ngo umuntu yemere Islamu.

Kuba Umuyisilamu ntabwo bisaba kubanza gusiramurwa, ahubwo ni uguhamya ukavugisha ururimi rwawe ko ‘Nta yindi Mana ibaho uretse Imana imwe rukumbi, ugahamya ko Muhamad ari intumwa y’Imana’.

Ubuyisilamu bugizwe n’inkingi eshanu zirimo, guhamya ko nta yindi Mana ibaho uretse Imana imwe rukumbi, ugahamya ko Muhamad ari intumwa y’Imana, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo, gusiba ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan hamwe no gukora umutambagiro mutagatifu ku muntu ubishoboye.

Izi zunganirwa n’izindi esheshatu zo kwemera zirimo, kwemera Imana imwe rukumbi, Abamarayika, Intumwa z’Imana, Ibitabo by’Imana, Umunsi w’imperuka no kwemera ko ibyiza n’ibibi byose bituruka ku Mana.

Mu yandi magambo ni uko gusiramurwa atari ikintu kigenderwaho kugira ngo umuntu yemererwe kuba Umuyisilamu cyangwa se yujuje ibisabwa bimwemerera kuba we.

 

Ufitinema Aimé Gerard

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui