Perezida Kagame arifuza ko buri wese yagira uruhare mu iterambere rya AI
Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yo kuri murandasi ya Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good, ifite inshingano zo kurebera hamwe uko ubwenge buhangano bwakoreshwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abantu no kwihutisha iterambere ry’ubukungu ku Isi.
Perezida Kagame, uri mu bayoboye iyi Komisiyo, yitabiriye iyi nama ari kumwe na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo cya Salesforce, na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), usanzwe ari visi-perezida w’iyi Komisiyo, hamwe n’abandi bayigize.
Mu butumwa yatanze, Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo ubwenge buhangano bugire uruhare mu iterambere rirambye, hakenewe uruhare rw’abantu batandukanye mu kugena uko iri koranabuhanga rizakoreshwa.
Yagize ati: “Inyungu z’ubwenge buhangano zizakomeza kwiyongera, niba twese tugira ijambo mu kugena ejo hazaza h’iri koranabuhanga rishya. Inshingano yacu nka Komisiyo ni ugukomeza kwibaza ibibazo bikomeye, no kwiyemeza gukoresha igihe cyacu, ubumenyi n’ubushobozi dufite mu gushaka ibisubizo bifatika.”
Iyi nama yibanze ku kureba aho ibikorwa bya Komisiyo bigeze, ndetse no kuganira ku ntambwe zikurikiraho mu gushimangira ko ubwenge buhangano butanga inyungu zisangiwe, haba mu bukungu no mu mibereho y’abaturage bo hirya no hino ku Isi.

Ubwenge buhangano ni rimwe mu ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo abantu bakora, biga, bavura indwara, bakora ubushakashatsi ndetse n’uburyo ibigo bitandukanye bitanga serivisi.
Nubwo rifite ubushobozi bwo kongera umusaruro no kwihutisha iterambere, ikoreshwa ryaryo rinajyana n’ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’amakuru bwite, umutekano, ihame ry’uburinganire mu kugera ku ikoranabuhanga ndetse n’ingaruka rishobora kugira ku mirimo imwe n’imwe.
Komisiyo ya AI for Good igamije kurebera hamwe uburyo bwo gukoresha iri koranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije abantu, no gushaka ibisubizo bituma inyungu zaryo zitagera ku bantu bake gusa, ahubwo zigafasha abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bushimangira akamaro ko gukomeza ibiganiro n’ubufatanye mpuzamahanga mu gushyiraho uburyo bwo guteza imbere ubwenge buhangano ku buryo bugirira akamaro abantu benshi, mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya by’ikoranabuhanga.
UFITINEMA Aime Gerard