Muri aya matora, abagize Inama Njyanama z’Uturere batoye abayobozi b’Uturere (ba Meya), ababungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’abagize Biro z’Inama Njyanama, bazakorama muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Amatora yabaye mu rwego rwo gushyiraho inzego nshya z’ubuyobozi bw’uturere, nyuma yo gutorwa kw’abagize Inama Njyanama z’uturere. Akarere kagira abagize Komite Nyobozi batatu, barimo Meya n’abamwungirije babiri, mu gihe Biro y’Inama Njyanama igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Abayobozi bashya n’abongeye gutorerwa kuyobora uturere
Mu Karere ka Rwamagana hatowe Musabwasoni Marie Grace Sandra, asimbuye Mbonyumuvunyi Rajab wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere.
Muri Kamonyi hatowe Murekatete Patricie, asimbuye Dr. Nahayo Sylvère. Murekatete yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Mu Karere ka Ruhango hatowe Mukasonga Virginie, wahoze ari umwarimu muri kaminuza. Nyamagabe yo yahisemo Habimana Thadée, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Mu Bugesera hatowe Mutwara Ezra Gahiga, asimbuye Mutabazi Richard wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere.
Mu Karere ka Huye hatowe Nshimiyimana Vedaste, asimbuye Sebutege Ange na we wari umaze imyaka 10 kuri uyu mwanya. Nshimiyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Mu Burengerazuba, Akarere ka Rubavu kazakomeza kuyoborwa na Mulindwa Prosper wongeye gutorwa. Yari amaze kuyobora aka karere kuva mu Ukuboza 2023.
Mu Karere ka Rutsiro hatowe Gakumba Vincent, wahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi (NISS) mu Ntara y’Iburengerazuba. Gisagara hatowe Ntihinyurwa Joseph, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Mu Karere ka Gicumbi hatowe Hategekimana Jean Bosco, asimbuye Nzabonimpa Emmanuel wari umaze kuyobora aka karere kuva mu Gushyingo 2021.
Musanze hatowe Berwa Marie Grace, wari umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya MIPC.
Mu Karere ka Kayonza hatowe Hategekimana Fred, wari usanzwe ayobora aka karere by’agateganyo kuva ku wa 8 Ukuboza 2025, asimbuye Nyemazi John Bosco.
Ngoma yo yongeye kugirira icyizere Niyonagira Nathalie, watangiye kuyobora aka karere mu Gushyingo 2021.
Nyagatare hatowe Kakooza Henry, wahoze ayobora aka karere by’agateganyo. Yabanje kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uturere twa Huye na Rwamagana, nyuma aba impuguke muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Mu Karere ka Nyanza hatowe Dr. Bimenyimana Pierre Célèstin, umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza, akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda.
Gatsibo hatowe Sekanyange Jean Leonard, asimbuye Gasana Richard wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere. Sekanyange yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Karongi yongeye gutora Muzungu Gerald, wagize amajwi 519. Afite uburambe bw’imyaka 20 mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, akaba yari amaze umwaka ayobora Karongi, nyuma yo kumara imyaka 10 ayobora Kirehe.
Rusizi na yo yongeye gutora Sindayiheba Phanuel.
Mu tundi turere, Nyabihu hatowe Uwingabire Jacqueline, asimbuye Mukandayisenga Antoinette.
Kirehe yongeye gutora Rangira Bruno, watangiye kuyobora aka karere mu Gushyingo 2021.
Nyaruguru hatowe Siboyintore Theodat, asimbuye Dr. Murwanashyaka Emmanuel. Siboyintore yari umwarimu muri kaminuza akaba na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye.
Rulindo hatowe Uwamahoro Chantal, asimbuye Mukanyirigira Judith, mu gihe Muhanga hatowe Niyonshuti Gérard, asimbuye Kayitare Jacqueline. Niyonshuti yari asanzwe ari umuyobozi muri kaminuza.
Mu Karere ka Ngororero hatowe Bikorimana Jean Paul, asimbuye Nkusi Christophe.
Muri aka karere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabaye Iraguha Yvette, naho Ndikubwimana Jean Paul atorwa kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Burera yabonye Umuyobozi mushya w’Akarere, Niyibizi Ildephonse, asimbuye Mukamana Soline. Niyibizi yari asanzwe akora mu Ishuri Rikuru rya MIPC, aho yari ashinzwe ingengo y’imari n’igenamigambi.
Mu Karere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yongeye gutorerwa kuyobora aka karere. Yatangiye kuyobora mu Ukuboza 2023, asimbuye Joseph Désiré Muhayeyezu wari umuyobozi w’agateganyo.
Mu Karere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yongeye gutorerwa kukayobora muri manda ikurikira. Irakarama Justin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, mu gihe Hakizimana Jean Bosco yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Inshingano z’abayobozi batowe n’abari butorwe mu turere tutarasoza iki gikorwa
Abayobozi batorewe izi nshingano bagiye kuyobora inzego zifite uruhare rukomeye mu miyoborere n’iterambere ry’abaturage.
Inama Njyanama y’Akarere ifite inshingano zo kwemeza ingengo y’imari, kugena icyerekezo cy’iterambere ry’akarere no kugenzura imikorere ya Komite Nyobozi, kugira ngo ibyemezo byafashwe bishyirwe mu bikorwa.
Komite Nyobozi yo ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama, kubungabunga umutekano, guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no gushakira ibisubizo ibibazo byabo.
Abagize Komite Nyobozi basabwa kandi gutanga raporo y’ibikorwa byabo imbere y’Inama Njyanama buri mezi atandatu.
Aya matora ni yo ashyiraho abayobozi bazagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’uturere mu myaka itanu iri imbere, mu gihe abaturage bazaba bakurikirana uko inshingano bahawe bazishyira mu bikorwa.