Amerika imaze gutesha agaciro Visa zisaga ibihumbi 300 mu myaka ibiri Trump amaze ku butegetsi

Amerika imaze gutesha agaciro Visa zisaga ibihumbi 300 mu myaka ibiri Trump amaze ku butegetsi

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko bwatesheje agaciro viza zisaga ibihumbi 300 kuva yatangira manda ya kabiri muri Mutarama (01) 2025.  Ni mu gihe Amerika ikomeje gukaza ingamba zo kugenzura abinjira n’abasohoka muri iki gihugu mu buryo butavugwaho rumwe.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje iyi mibare ku wa Kabiri, igaragaza ko umubare w’abantu bamburwa viza wiyongereye cyane mu byumweru bishize.

Ku wa 10 Kanama (08) 2026, iyi minisiteri yari yatangaje ko viza z’ abantu barenga ibihumbi 175 zari zimaze guteshwa agaciro kuva Perezida Trump yatangira manda ye ya kabiri.

Yifashishije urubuga rwa X, umuvugizi w’iyi minisiteri, Tommy Pigott,  yatangaje ko ubutegetsi bwa Perezida Trump bwatesheje agaciro viza nyinshi mu gihe gito kurusha ubundi butegetsi bwose bwabanje.

Yavuze ko ubu butegetsi butihanganira abanyamahanga bari muri Amerika bafite viza bakarenga ku mategeko, bakora uburiganya cyangwa bashyira mu kaga umutekano w’igihugu.

Perezida Trump avuga ko ingamba zo kugenzura abinjira muri Amerika no kwirukana abatagomba kuhaguma zigamije kunoza umutekano w’imbere mu gihugu.

Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inenga izi ngamba, ivuga ko zirengagiza uburenganzira bwo guhabwa ubutabera buboneye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Iyi miryango kandi igaragaza impungenge z’uko zishobora gutuma amatsinda amwe y’abaturage, cyane cyane abakomoka mu bindi bihugu, ahura n’ivangura rishingiye ku bwoko.

Mu byemezo byo gutesha agaciro viza byamaganywe harimo ibyafatiwe abanyamahanga bashyigikira Abanyapalestine bigaragambyaga bamagana ibitero bya Israel muri Gaza, ndetse n’abatanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ku iyicwa rya Charlie Kirk, impirimbanyi mu bya politiki uzwiho gushyigikira ibitekerezo by’aba conservateurs.

Uretse kugerageza kwirukana abanyamahanga bitabira imyigaragambyo, ubutegetsi bwa Trump bwakajije igenzura ry’ibyo abimukira n’abasaba viza bandika ku mbuga nkoranyambaga.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubutegetsi bukoresha impamvu z’umutekano w’igihugu mu guhana ababunenga. Inenga kandi uburyo ibibazo bike by’uburiganya bifatwa nk’impamvu yo gukaza ingamba ku matsinda manini y’abimukira, harimo Abanyamerika bakomoka muri Somalia batuye muri Leta ya Minnesota.

Nubwo Perezida Trump yiyamamazaga mu 2024 agasezeranya guhagarika abinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubutegetsi bwe bwashyizeho n’ingamba zigora abinjira mu buryo bwemewe, zirimo amafaranga menshi asabwa ku bwoko bumwe na bumwe bwa viza harimo n’iyemerera abantu gukora muri iki gihugu.

@Reuters

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui